DRC yavuze umuntu w’ingenzi ugomba kuba mu bahuza bayo na M23

Mu gihe habura amasaha make ngo habe ibiganiro by’amahoro bihuza Leta ya Congo n’umutwe wa M23, Leta ya Kinshasa yatangaje ko Sahle-Work Zewde wahoze ayobora Ethiopia kuba umwe mu bunzi.
Ku munsi w’ejo taliki ya 17 Werurwe nibwo hateganijwe ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Congo n’umutwe wa M23, ibiganiro bikabera i Louanda muri Angola.
Umutwe wa AFC/M23 wamaze gutangaza ko uzohereza intumwa zigera kuri eshanu mu biganiro bitaziguye bizazihuza n’intumwa za Leta ya Congo.
Mu gihe rero habura amasaha make ngo ibyo biganiro bibeho, Leta ya Congo yavuze ko yifuza madame Sahle-Work Zewde wigeze kuyobora igihugu cya Ethiopiya kuba umwe mu bahuza mu biganiro byayo n’umutwe wa AFC/M23.

Usibye icyo cyifuzo, Leta ya Congo yongeye ivuga ko ibiganiro by’ejo bigomba kuzashingira ku masezerano ya Louanda na Nairobi, ndetse n’umwanzuro 2773 w’umuryango w’abibumbye wasabaga guhagarara kw’imirwano n’uko umutwe wa M23 ugomba kurekura uduce twose yafashe, kandi ingabo z’u Rwanda zikava ku butaka bwa Congo.
Iyi mishyikirano y’amahoro izayoborwa na perezida wa Angola Joao Lorenzo ifatwa nk’inkingi ya mwamba mu kugaruka kw’amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Comments are closed.