Duterte wigeze kuyobora igihugu cya Philippines yatawe muri yombi

1,094

Rodrigo Duterte wahoze ari Perezida wa Philippines yatawe muri yombi, nyuma yo gushyirirwaho impapuro zo kumufata n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rumushinja kugira uruhare mu byaha byibasiye inyoko muntu.

Duterte yafatiwe ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Manilla, ubwo yari avuye muri Hong Kong.

Ibyaha akekwaho bifitanye isano n’ubwicanyi bw’indengakamere ubutegetsi bwe bushinjwa gukora, mu gihe cyiswe icy’”intambara ku biyobyabwenge”.

Ni ibyaha akekwaho gukora hagati y’Ugushyingo 2011 Kamena 2016 ubwo yari Meya w’Umujyi wa Davao, ndetse no kugeza ku wa 16 Werurwe 2019 ubwo yari Perezida wa Philippines.

Intambara yo guhashya ibiyobyabwenge Duterte yatangije nyuma gato yo kugera ku butegetsi muri 2016, bivugwa ko yiciwemo ibihumbi by’abakekwagaho kubicuruza, biganjemo abakomoka mu miryango ikennye ituye mu mijyi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu muri 2020 ryavuze ko iriya ntambara yaguyemo ababarirwa mu 8,663; mu gihe imiryango ishinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo yo ivuga ko abapfuye bashobora kuba bakubye gatatu uriya mubare.

Leta ya Philippines ku ruhande rwayo yo yemera ko abishwe ari 6,252.

Itangazo ryasohowe n’urwego rushinzwe itumanaho muri Perezidansi ya Philippines, rivuga ko Duterte mbere y’uko atabwa muri yombi Polisi Mpuzamahanga yari yarakiriye impapuro za ICC zo kumufata.

Uyu mugabo watawe muri yombi na Polisi ya Philippines kuri ubu aracyafungiye muri iki gihugu, mbere yo gushyikirizwa ICC.

Muri Gashyantare 2018 ni bwo uru rukiko rwatangije iperereza ry’ibanze kuri Rodrigo Duterte, mbere y’uko Fatou Bensouda wari Umushinjacyaha Mukuru warwo ategeka iperereza ryuzuye muri 2021.

uyu mugabo kandi yigeze kumvikana ashidikanya ku bubasha bw’Imna ndetse anakoresha ijambo ry’igitutsi kuriyo. ubu bamwe bakaba bari kubihuza n’uko gutabwa muri yombi kwe ari inkoni y’Imana imugezeho kuko yarengereye

Comments are closed.