EDDY KENZO YIREKUYE ASOBANURA IBY’UMUBANO WE NA REMA.
Eddy Kenzo yatangaje impamvu agikomeza guhura na Rema nyamara baratandukanye.
N’ubwo batakiri kumwe, Rema Namakula na Eddy Kenzo ni kenshi bahura nk’umuryango bagasangira. By’umwihariko nk’uko Eddy Kenzo yabitangaje, ahanini babikorera umukobwa wabo Aamal kuko ntayandi mahitamo bafite.
Yakomeje agira ati” Abantu bazakomeza batuvugeho, nyamara nyuma na nyuma ni njyewe uzaba ubikeneye, umukobwa wanjye, ndetse na Rema n’umuryango we. Sinzi impamvu abantu babivugaho kandi Rema ari nyina w’umwana w’anjye. Ntayandi mahitamo dufite usibye guuza kubw’inyugu z’umukobwa wacu” Ibi byavuzwe nyuma y’iminsi mike Kenzo na Rema bagaragaye bizihiza isabukuru y’umukobwa wabo.
Ku bwe, Kenzo avuga ko icya ngombwa ari ibyishimo ku mpande zombi. Ni mugihe nyuma yo gutandukana bongeye kugira umuryango nyamara ntibibabuze guhura kubw’umukobwa wabo.
Comments are closed.