El-Fasher: Umutwe wa RSF wavuze ko wafashe uyu mujyi wabaye ‘isibaniro rikaze’ muri iyi ntambara ya Sudani

151
kwibuka31

Abarwanyi ba Rapid Support Forces (RSF) batangaje ko bafashe umujyi wa el-Fasher wo mu burengerazuba bwa Sudani, umujyi ONU ivuga ko ari wo wabaye isibaniro rikomeye n’ikirango cy’ububi bw’iyi ntambara.

Mu itangazo RSF yashyize ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko yavanye uyu mujyi “mu nzara z’abacanshuro n’imitwe ifatanya n’ingabo [za leta] z’iterabwoba”.

Ifatwa ry’uyu mujyi ryaba ari igihombo gikomeye ku ngabo za leta kuko el-Fasher ari ho hantu hakomeye yari isigaranye mu karere ka Darfur, byatuma RSF isigara igenzura iyo ntara yose.

Igisirikare kugeza ubu ntacyo kiravugwa ku byatangajwe na RSF ikuriwe na Mohamed Hamdan Dagalo, uzwi cyane nka Hemedti.

Ku cyumweru nijoro nibwo RSF yavuze ko wafashe icyicaro gikuru cya Diviziyo ya 6 y’ingabo za leta muri el-Fasher, ivuga ko yashwanyaguje “imodoka nini cyane” za gisirikare inafata ibikoresho byinshi bya gisirika.

Ishami rya BBC rigenzura amakuru avugwa, ryemeje umwimerere w’amashusho yazungurutse ku mbuga nkoranyambaga yerekana abarwanyi ba RSF bari muri kiriya kigo cya gisirikare muri el-Fasher bishimira kugifata.

El-Fasher ni hamwe mu hantu habereye imirwano ikomeye kandi imaze igihe kirekire muri iyi ntambara yo muri Sudani, ONU yahise izingiro ry’umubabaro.

RSF imaze amezi agera kuri 18 yaragose uyu mujyi, abaturage bawuhezemo ntibabonaga inkunga y’ibiribwa cyangwa imiti, mu gihe abantu benshi bawuhunze.

Mu gihe kirenga umwaka uyu mujyi umaze ugoswe na RSF wahoraga uraswaho ibisasu mu buryo buhoraho. Abantu babarirwa mu 300,000 bari barawuhezemo kubera iyi mirwano.

Mu byumweru bicye bishize abarwanyi ba RSF baturutse mu byerekezo byose bagiye basatira kiriya kigo cya gisirikare cya diviziyo ya 6 – gifatwa nk’icyicaro gikuru cy’ingabo muri uyu mujyi.

Haracyari ibice bimwe bya el-Fasher bigenzurwa n’igisirikare hamwe n’imitwe ifatanya na cyo – ariko byitezwe ko aba bataza kubasha kuguma aho igihe kirekire.

Comments are closed.