Eric IRAMBONA wari urambye mu ikipe ya Rayon Sport nawe amaze kwerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sport

15,459
Kwibuka30
Image may contain: one or more people, people sitting, living room and indoor

Eric IRAMBONA umwe mu bakinnyi bari bamaze igihe kitari git mu ikipe ya Rayon Sport amaze kwerekeza mu ikipe y’urucaca

Mu gihe championnat y’U Rwanda imaze gushyirwaho akadomo maze igikombe kigahabwa ikipe ya APR FC, amakipe akomeje kwiyubaka mu buryo bwo gutegura neza championnat y’umwaka utaha. Ikipe iri kugaragara cyane ku isoko y’igura n’igurisha ni ikipe ya KIYOVU Sport bakunze kwita URUCACA. Kuri ubu, amakuru dufitiye gihamya aravuga ko iyo kipe imaze kwegukana mukinnyi ukomeye wo u ikipe ya Rayon Sport witwa IRAMBONA ERIC. Amakuru aravuga ko yerekeje mu ikipe ya Kiyovu Sport ku mafranga akabakaba miliyoni 6, byitezwe ko azakomeza ubwugarizi bw’ikipe ya KIYOVU Sport inyotewe igikombe cya Championnat.

IRAMBONA Eric umaze kwerekeza mu ikipe ya KIYOVU Sport

Irambona Eric Gisa ni we mukinnyi urambye kuruta abandi muri Rayon Sports aho amaze imyaka irenga 6 ayikinira nka myugariro, IRAMBONA Eric, yazamukiye mu ikipe y’abana ya Rayon Sports i Nyanza ahitwa mu Gihisi mu maboko y’umutoza witwa MBUNGIRA Ismail watozaga abana b’ikipe ya Rayon, nyuma yaje kuzamurwa n’umutoza Didier Gomez Da Rosa wahesheje iyi kipe igikombe cya shampiyona ya 2012-2013.

Irambona Gisa Eric yasobanuye ibyo gusigara kwe as - Inyarwanda.com

IRAMBONA Eric yafashije ikipe ya Rayon Sport Kwegukana ibikombe

Kwibuka30

Ikipe ya Rayon Sport imaze iminsi iri mu bibazo by’imiyoborere, kugeza ubu ubona ubuyobozi budashishikajwe no kugura abandi bakinnyi cyangwa ngo isinyishe bamwe mu bakinnyi bayo bari gusoza amasezerano yabo, ahubwo ubona bashishikajwe no kumvikana n’umuterankunga SKOL no gushaka kongera kubaka ubuyobozi.

IRAMBONA Eric ni muntu ki?

Ikinyamakuru Imvaho Nshya cyanditse mu nkuru yacyo yo mu mpera z’umwaka wa 2018 ko Irambona Eric ari mwene Uwingoma Fortunée na nyakwigendera Huggee wapfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hamwe n’abandi bana batatu bavukanaga na Irambona kuko bari abana 7 (abahungu batanu n’abakobwa babiri) ubu bakaba basigaye ari abahungu babiri n’abakobwa babiri, IRAMBONA yavutse tariki 04 Ukuboza 1992 avukira i Cyangugu.

Amashuri abanza yayize i Mushaka, ikiciro rusange akiga muri EAV Ntendezi, ahava ajya mu ishuri ryisumbuye St Peter Gihozo mu Karere ka Nyanza aho yakuye impamyabumenyi mu ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumemyi bwa Mudasobwa (Mathematic, Physic and Computer Sciences) mu mwaka wa 2011.

Kubera gukinira Rayon Sports, Irambona yanze kwiga muri Kaminuza y’Ubuhinzi y’i Busogo ajya kwiyishyurira i Nyanza muri UNILAK hafi y’akazi anahakura impamyabumenyi mu gucunga umutungo, akaba ari n’umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru mu Rwada bari ku rwego rwo hejuru bafite impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza mu Rwanda.

Bamwe mu bakunzi b’ikipe y’Urucaca mu Rwanda bavuze ko bashimishijwe n’uburyo ikipe yabo iri kwiyubaka, umwe mu bakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sport yagize ati:”Dukwiye guha umwanya ubuyobozi bwacu, ndabona babirio neza, igikombe umwaka utaha turagishaka pe, tuzaba dufite ikipe nziza n’umutoza mwiza

Twibutse ko Ikipe ya Kiyovu Sport FC imaze gusinyisha umutoza KAREKEZI Olivier uzayifasha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021 ubwo uzaba watangiye,Bilalutwa ko nawe uri gusaba ubuyobozi gusinyiha bano bakinnyi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.