ESE KOKO AFRIKA NI AHAZAZA HA MUZIKA KU ISI?

KUKI BAMWE BAKOMEJE KWEMEZA KO MU MINSI IRI IMBERE UMUZIKI WA AFRIKA UZABA UYOBOYE KU ISI
Mu minsi yashize hakunze gukoreshwa ijambo “Music in Africa” Bishatse kuvuga “Umuziki muri Afrika” ubwo bashakaga kugaragaza ko kuri uyu mugabane hari impano nyinshi zikenewe gufashwa kuzamurwa, ndetse bakagira aho bageza ibikorwa byabo, bishobora gutuma banamenyekana ku ruhando mpuzamahanga.
Bamwe mu batangije umushinga, bari bafite intego yo kuziba icyuho cyo kubura aho abafite ibikorwa bya muzika bifuza gukora babaura aho babikorera. Uko iminsi yagiye ihita, bamwe mu bahanzi bakomeye bari baranatangiriye muri Amerika nka Davido, bagarutse gukorera imiziki muri Afurika, bafatanya n’abarimo P-Square, Tiwa Savage, n’abandi bagize uruhare mu kuzamura uru ruganda muri Afrika, guhera kuri Afro Beat, Reggae, RNB, Pop kugeza no kuri Amapiano.
Hari umushinga bise ACCESS, ufite intego yo gushora mu bikorwa bya muzika muri Afrika mu rwego rwo guteza imbere uru ruganda, bakaba biteguye gufasha no guhuza abanyamuziki kuri uyu mugabane no hirya no hino ku isi. Ibi byatangiye gutekerezwaho muri 2017 nyuma yo kunyurwa n’urwego bari bagezeho.
N’ubwo hakiri imbogamizi, uyu murango uvuga ko bishoboka guhangana nazo dore ko mu nzira y’iterambere ntanarimwe hatabaho ibibazo. Mu mwaka wa 2020, nibwo uyu muryango wamuritse kumugaragaro ibyo ujtegura gukorera muri Afurika. Kuri bo uko bateguye uyu mushinga nibigenda neza, umuziki nyAfurika zasigara uyoboye ku isi.
Comments are closed.