Esma Khan mushiki wa Diamond yatandukanye n’umugabo we nyuma y’amezi 3 gusa basezeranye

8,400
Trouble in paradise? Fans react to remark by Diamond's sister Esma month  after wedding - New Kenyan

Esma Khan, akaba mushiki w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Diamond Paltnumz yatangaje ko yatandukanye n’umugabo we Yahya Msizwa nyuma y’amezi 3 barushinze.

Ibi Esma yabitangaje ku wa Kane w’iki cyumweru ubwo yaganiraga n’abamukurikira kuri Instagram, yabajijwe niba akibana n’umugabo we asubiza ko batakiri kumwe batandukanye.

Umwe mu bamukurikira yaramubajije ati“numvishe ko mwatandukanye?”, aramusubiza ati“yego”, undi aramubaza ngo “uracyabana na Msizwa?”, ati“oya ndi njyenyine.”

Uyu mugore akaba yaratandukanye na Yahya Msizwa nyuma y’amezi agera kuri 3 bashakanye cyane ko ubukwe bwabo bwabaye ku wa 30 Nyakanga 2020.

Uyu mugore kandi yatangaje ko akivugana n’uwahoze ari umugabo we babyaranye umwana witwa Taraji ndetse ko atahamya ko badashobora kuzabyarana undi mwaka kuko byose ari Imana ibigena.

Leave A Reply

Your email address will not be published.