Espagne: Hagiyeho umushinga ukumira abana mu gukoresha imbuga nkoranyambaga
Igihugu cya Esipanye yabaye igihugu gishya gisabye ko ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga rihagarikwa ku bana bari munsi y’imyaka 16.
Minisitiri w’intebe Pedro Sanchez yagize ati: “Tuzabarinda ingaruka z’imbuga nkoranyambaga zo mu burengerazuba bw’isi” ubwo yaganiraga n’abayobozi b’ibihugu mu nama yabereye i Dubai.
Iryo hagarikwa rigomba kubanza kwemezwa n’inteko ishingamategeko mbere yo kuba itegeko, kandi ni igice cy’ivugurura ririmo no gusaba abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga kubazwa inshingano ku “bikubiyemo bitemewe n’amategeko cyangwa byangiza” bigaragara ku mbuga zabo.
Umwaka ushize Ositaraliya ni cyo gihugu cya mbere ku isi cyashyizeho iryo tegeko ryo guharika ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana, ibindi bihugu bikaba biri kugenda bikurikira urugero rwayo.
Na none, Ubufaransa, Danemark na Ositiriya byatangaje ko na byo bigiye gushyiraho imipaka y’imyaka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Guverinoma y’u Bwongereza iracyari mu biganiro byo kureba niba yashyira mu bikorwa iryo tegeko ryo kubuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga.
Ibigo bifite imbuga nkoranyambaga byamaganye iryo hagarikwa, bivuga ko bizagorana kubishyira mu bikorwa kandi ko bishobora kubangamira urubyiruko rukeneye izo mbuga.
Comments are closed.