Espoir FC yahamijwe icyaha imanurwa cyiciro cya gatatu

243
RPF

Ikipe ya ESPOIR FC Espoir FC yamanuwe mu Cyiciro cya Gatatu nyuma yo gukurwaho amanota 50 y’imikino yose yakinishijemo Umunyezamu w’Umunye-Congo Christian Watanga Milembe utari ufite ibyangombwa.

Iyi kipe yatewe mpaga y’imikino 16 isigarana amanota 7 ayigira iya nyuma mu itsinda B kubera gukinisha umukinnyi Christian WATANGA MILEMBE utujuje ibyangombwa.

Iki cyemezo cyakurikiye icyo kuyikura mu makipe abiri ya mbere ahatanira kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye Espoir FC yo mu karere ka Rusizi, yayibwiye ko yakuweho amanota 50 yabonetse mu mikino uriya munyekongo yakinnye isigarana arindwi.

Yayibukije ko itegeko rivuga ko ikipe ya nyuma mu itsinda rya shampiyona y’icyiciro cya kabiri ihita imanuka mu cyiciro cya gatatu bityo bibabayeho kuko ari abanyuma n’amanota 7 basigaranye.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryafashe umwanzuro wo guhana Espoir FC ku wa 20 Gicurasi, nyuma y’ikirego cyatanzwe na AS Muhanga.

FERWAFA yavuze ko ishingiye ku makuru yatanzwe na AS Muhanga, ku wa 20 Gicurasi “yasuzumwe na Komisiyo y’amarushanwa igasanga hari umukinnyi wa Espoir FC witwa Christian Watanga Milembe ukina adafite icyangombwa kimwemerera gukina gitangwa na FERWAFA.”

Ibi byatumye ikura Espoir FC mu mikino ya play offs none byarangiye inayimanuye mu cyiciro cya kabiri.

Leave A Reply

Your email address will not be published.