Ethiopia: Abasirikare ba Leta bagera ku 120 bari gusaba ubuhungiro.

6,033
Kwibuka30

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abasirikare 120 bo muri Ethiopia bari mu bikorwa byo kungabunga amahoro bakomeje kwanga gusubira iwabo bavuga ko batinya kwicwa, bamaze kwandika basaba ubuhungiro no kurindirwa umutekano mu buryo mpuzamahanga aho bari muri sudani.

Abo basirikare bamaze igihe babungabunga amahoro mu gace ka Darfur karanzwe n’imvururu n’intambara ya gisivili.

Abenshi muri bo bavuga ko ubwoba bafite bushingiye ku kuba mu Ntara ya Tigray hamaze igihe imvururu n’ubwicanyi bukorerwa by’umwihariko abaturage n’abandi bafitanye isano bo muri ako gace abandi na bo bakavuga ko batinya gutotezwa.

Hari abahanga barimo n’umuyobozi mukuru w’idini rya Orthodox Patriarch Abune Mathias umwe mu bantu ba mbere bubashywe cyane; bakomeje kwemeza ko ibyabereye mu mvururu za Tigray mu mezi atandatu ashize aho abayobozi b’ako gace bari bigometse kuri Leta ngo ari ubwicanyi bwa genocide kandi bikorwa na Leta ya Ethiopia.

Kwibuka30

Agira ati: ibyo leta iri gukora ntago aribyo wagirango si abaturage babanyetiopia iri kubikorera, guverinoma irakora umunsi kuwundi ijoro n’amanywa igamije gusenya no gukuraho burundu Tigray kandi ntago nziko byashoboka hagakwiye gukoreshwa inzira y’ibiganiro cyaneko igisirikare cyatsinze aba bigometse ariko hari n’inzirakarengane zirikubigenderamo.

Photo: Abune Mathias avugako ingabo zigomba gukurikirwanwa kubyaha by’intambara mu ntara ya Tigray.

Izo mvururu kandi ngo zishobora kuba zifitanye isano n’amacakubiri ashingiye ku moko yarushijeho kwiyongera muri Ethiopia biturutse ku ntambara ibera mu majyaruguru ya Tigray.

Muri Gashyantare muri Sudani y’Amajyepfo irindi tsinda ry’abasirikare b’amahoro bo muri Etiyopiya bakomoka muri Tigray banze gutaha bavuga ko batinya gutotezwa.

Habayeho raporo nyinshi z’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu mu gihe cy’amezi atandatu ariko Leta ikabitera utwatsi.

Mu mwaka ushize ni bwo imvururu zatangiye mu gihe abayobozi b’iyo ntara bakoreshaga amatora rusange nyamara Ministiri w’Intebe yari yayasubitse biturutse kuri covid 19, nyuma yo kubyemeranyaho n’abandi bayobozi b’ibindi bice, nyuma yo kubasaba kwegura abo muri Tigray bamusubiza ko Guverinoma ya Addis Abeba itabafiteho uburenganzira kuko manda yabo yarangiye bakanga gukoresha amatora babishaka bituma intambara itangira ahamaze gupfa abarenga ibihumbi 3000 b’abasivili mu mezi atandatu ashize, mu gihe ibihumbi 100,000 by’abasirikare bivugwa ko ari bo bamaze gupfira muri iyo mirwano.

Leave A Reply

Your email address will not be published.