Ethiopia: Inyeshyamba za TPLF zigaruriye indi mijyi ibiri, ziri hafi kugera i Addis

8,787
Kwibuka30
Human Rights yagiriza ingabo za Ethiopia kwica aba 'civil' muri Tigray -  BBC News Gahuza
Inyeshyamba zo mu mutwe wa TPLF zirwanira ubwigenge bwa Tigray zongeye zifata indi mijyi ibiri ikomeye, nikavugwa ko ziri mu birometero bike zigana mu marembo y’umurwa mukuru Addis Abeba.
Kwibuka30

Amakuru aturuka mu gihugu cya Ethiopia aravuga ko ingabo zo mu mutwe wa TPLF, ingabo zirwanira ubwigenge bw’intara ya Tigrey zongeye zifata indi mijyi ibiri ya Ethiopia ariyo Dessie na Kombolcha.

Abiy Ahmed minisitiri w’intebe wa Ethiopia yasabye abamushyigikiye gukoresha intwaro zishoboka zose bashobora kubona kugira ngo bahagarike inyeshyamba za Tigray.
Ahmed yavuze ko ari inshingano z’umuturage wese kubuza, gusenya no guhamba ingabo z’inyeshamba za Tigray People’s Liberation Front (TPLF), ingabo z’umutwe wahoze ku butegetsi mur’iyi ntara mbere y’imirwano na leta ya Ethiopia.
Minisitiri Ahmed yatangaje ibi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, nyuma yaho inyeshamba zivugiye ko zigaruriye utundi turere mu ntara ya Amhara, ariko zigenda zisingira umurwa mukuru, Addis Ababa.

Umwe mu bavugizi ba TPLF, Getachew Reda, yavuze ko bafashe Kombolcha kandi ko intego yabo yonyine ari ukugira ngo bafungure inzira zafunzwe na Leta ya Ethiopia. Kugeza ubu uburyo bw’itumanaho bwarahagaritswe ndetse biragoranye ko imfashanyo igera muri Tigray.
ONU ivuga ko ari ikibazo ndetse ko abantu 400.000 bo mur’iyo ntara babayeho nko mu bihe by’amapfa nyuma y’umwaka iyo ntambara itangiye.

Comments are closed.