Ethiopia yaburiye uwayitera mu gihe hari ubushyamirane mu karere

266

Minisitiri w’intebe wa Ethiopia yaburiye umuntu uwo ari we wese uteganya gutera igihugu cye ko akwiye “gutekereza inshuro 10” mbere yo kubikora, avuga ko igitero icyo ari cyo cyose cyasubizwa inyuma.

Abiy Ahmed ntiyavuze igihugu nyirizina ageneye ayo magambo ye, ariko ayavuze mu gihe ubushyamirane burimo kwiyongera hagati ya Ethiopia n’ibihugu baturanye bya Somalia na Misiri.

Somalia yavuze ko amasezerano ashingiye ku nyanja ubutegetsi bwa Abiy bwagiranye muri Mutarama (1) uyu mwaka na Somaliland, yitangaje ko ari repubulika, ari igikorwa cy'”ubushotoranyi”, ndetse Somalia yasubije igirana umubano wa gisirikare wa hafi cyane na Misiri.

Hashize imyaka irenga 30 Somaliland itandukanye na Somalia, ariko ubutegetsi bw’i Mogadishu ku murwa mukuru wa Somalia buyifata nk’igice cy’ubutaka bwa Somalia.

Hashize igihe Misiri na yo ubwayo ifitanye ubushyamirane na Ethiopia bushingiye ku cyemezo cya Ethiopia cyo kubaka urugomero runini ku mugezi wisuka mu ruzi rwa Nili.

Amakuru avuga ko Misiri iteganya kohereza ingabo muri Somalia nyuma yuko mu kwezi gushize ibihugu byombi bigiranye amasezerano ya gisirikare.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo yavuze mu kwizihiza umunsi w’ubusugire bwa Ethiopia, Abiy yavuze ko Ethiopia nta bushake ifite bwo guteza intambara.

Ariko yavuze ko “abari kure no hafi” bakwiye kumenya ko “ubusanzwe dukoza isoni tukanasubiza inyuma abatinyutse kugerageza kudutera”.

Abiy yongeyeho ati: “Uwo ari we wese ushaka gutera Ethiopia akwiye gutekereza atari inshuro imwe gusa ahubwo inshuro 10 kuko ikintu kimwe gikomeye twebwe Abanya-Ethiopia tuzi ni ukwirwanaho.”

Somalia yarakajwe n’icyemezo cya Ethiopia, idakora ku nyanja, cyo kugirana amasezerano na Somaliland kugira ngo igere ku cyambu (ikivuko mu Kirundi).

Somaliland yanavuze ko ishobora gukodesha igice cy’inkombe yayo ku gisirikare cya Ethiopia kirwanira mu mazi, ubutegetsi bwa Ethiopia na bwo bukayitura (kwitura) kuba igihugu cya mbere cyemeye ko Somaliland ari leta yigenga.

Urugomero ruzwi nka GERD Ethiopia yubatse mu majyaruguru yayo rwabaye intandaro y’amakimbirane hagati yayo na Misiri

Ubushyamirane mu karere bwafashe indi ntera mu kwezi gushize nyuma yuko indege ebyiri za gisirikare za Misiri zo mu bwoko bwa C-130 zigeze mu murwa mukuru wa Somalia kugaragaza kongerera imbaraga umubano w’ibihugu byombi.

Amakuru avuga ko Misiri iteganya kohereza muri Somalia abasirikare bagera ku 5,000 mu butumwa bwa gisirikare buri mu isura (iforoma) nshya bw’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) mu mpera y’uyu mwaka, mu gihe abandi basirikare 5,000 iteganya kuboherezayo ukwabo.

Ubutumwa bwa AU buri muri Somalia guhera mu mwaka wa 2007 mu rwego rwo gufasha leta ya Somalia kurwanya umutwe w’intagondwa wa al-Shabab ugendera ku mahame akaze yiyitirira Isilamu wigometse kuri icyo gihugu, umaze igihe ugaba ibitero by’ubugome.

Abasirikare ba Ethiopia ni bamwe mu bagize ubwo butumwa bwa AU, ariko Somalia yatangaje ko mu mwaka utaha bagomba kuhava.

Ku ruhande rwayo, Misiri yashinje Ethiopia gushyira mu kaga amazi ikoresha avuye mu ruzi rwa Nili, nyuma yuko Ethiopia yubatse urugomero ruzwi mu mpine y’Icyongereza nka GERD (Grand Ethiopian Renaissance Dam) mu gace k’imisozi miremire ko mu majyaruguru ya Ethiopia, aho amazi agera kuri 85% y’uruzi rwa Nili atemba aturuka.

Urugomero rwa GERD ni wo mushinga w’ingufu z’amashanyarazi zituruka ku mazi wa mbere munini cyane muri Afurika, ndetse Ethiopia irubona nk’ingenzi cyane ku kugera ku kwihaza mu by’ingufu z’amashanyarazi.

(Src:BBC)

Comments are closed.