Evode w’imyaka 9 y’amavuko yishwe atewe ishoka mu mutwe.
Umwana w’imyaka icyenda y’amavuko yatewe ishoka mu mutwe bimuviramo gupfa.
Amakuru yavuye kuri bamwe mu baturage batuye mu mudugudu wa Gisura, akagali ka Cyaruzinge mu Murenge wa Ndera ho mu Karere ka Gasabo haravugwa amakuru y’umugabo uri mu kigero k’imyaka 34 y’amavuko wakubise ishoka mu mutwe umwana w’imyaka ikenda bimuviramo urupfu.
Umwana wakubiswe ishoka agahita apfa ni uwitwa Evode Irimaso, akaba ari mwene Hajabu Valens na Joseline Mukamunana.
Umumyamakuru wa Indorerwamo.com yagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ariko amubwira ko atariwe muvugizi w’Akarere, ariko bamwe mu baturage baturiye ahabereye ayo mahano baremeza iby’ayo makuru.
Comments are closed.