Fabien Doubey yegukanye Tour du Rwanda 2025
Umufaransa Fabien Doubey ukinira TotalEnergies wari ufite umwanya wa mbere ni we wegukanye Tour du Rwanda 2025 nyuma y’aho Agace ka Karindwi kabaye imfabusa kubera Imvura nyinshi yatumye imihanda inyerera.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025, ni bwo hakinwe Agace ka Munani ka Tour du Rwanda 2025, kahagurukiye Kuri Kigali Convection Center kagasorezwa Kuri Kigali Convection Center ku ntera ya kilometero 74.
Iyi nzira ni na yo izakoreshwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali muri Nzeri 2025.
Abakinnyi bahagurutse kuri Kigali Convention Centre aho babanje kubanza kuzenguruka intera nto banyuze i Nyarutarama bagaruka kuri Kigali Convection Center mbere yo kuzenguruka intera ndende.
Iyi ntera yahagurukiye KCC bakomeza Gishushu RDB-MTN HQ- umuhanda wo kuri UTEXRWA- umuhanda wo kuri Tennis Club- Golf Club (inzira birukiramo)- SOS- MINAGRI- Merdien KBAC- RIB HQ- Kimicanga- Sopetrade- Downtown- Roundabout- Traffic Police- Nyabugogo- Gitikinyoni- Ruliba- Norvège- Mont Kigali- Nyamirambo- Ghadaffi Mosque-Tapis Rouge- Kimisagara-Kwa Mutwe (Mûr de Kigali)- Biryogo- Ku Cyapa- Biryogo- ONATRACOM- Gitega- Statistique- CHIC -Round Point- Payage- Sopetrade Kimicanga- Kimihurura (Kwa Mignone)- Umuhanda w’amabuye- Kabindi- Kigali Convention Center (GUSOZA).
Kuri uyu munsi wa nyuma, Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu Team Rwanda bari bambaye umwambaro mushya uriho ikirango cya Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera i Kigali muri Nzeri 2025.
Isiganwa rigitangira Umukinnyi w’Ikipe y’Igihugu ya Ethiopia, Amanuel Gidey, yakoze impanuka yoroheje yatumye isiganwa rihagarara gato kuko abakinnyi bari bataragera ahatangira kubarirwa ibihe.
Ibi byatumye ava mu isiganwa nyuma yo kugwa ubwo abasiganwa.
Hasigaye kuzengura inshuro imwe, abakinnyi bari imbere barimo Fabien Doubey wari wambaye umwambaro w’umuhondo na Henok Mulubrhan wa kabiri basabye ko isiganwa rihagarikwa kubera imvura nyinshi yatumye imihanda inyererera.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda bwahise bwemeza ko Agace ka Karindwi kabaye imfabusa, bityo Umufaransa Fabien Doubey wari wambaye umwambaro w’umuhondo ahita yegukana Tour du Rwanda 2025.
Fabien Doubey yegukanye Tour du Rwanda 2025 akoresheje amasaha 19 iminota 35 n’amasegonda 12 yakurikiwe na Henok Mulubrhan yarushije amasegonda 6, uwa gatatu yabaye Olivier Mathew wa Bake Aid yahushije amasegonda amasegonda 11.
Umunyarwanda Masengesho Vainqueur ni we wasoreje mu bakinnyi 10 ba mbere aho yasoje ari ku mwanya wa karindwi arushwa n’uwa mbere amasegonda 51.
Fabien Doubey yabaye Umufaransa wa mbere wegukanye iri siganwa mu mateka.
Mu bihembo byatanzwe ku bitwaye neza mu isiganwa, Umukinnyi wahize abandi mu kuzamuka yabaye Nsengiyumva Shemu (Java-InovoTec), Umukinnyi muto witwaye neza mu isiganwa yabaye Milan Donie wa Lotto Dstny, Umukinnyi wahize abandi muri sprint yabaye Munyaneza Didier Team Rwanda, Umunyafurika mwiza yabaye Henok Mulubrhan (Eritrea), Umunyafurika muto mwiza yabaye Yoel Habteab wa Bike Aid, Umunyarwanda mwiza mu isiganwa yabaye Masengesho Vainqueur wa Team Rwanda, Umunyarwanda muto mwiza yabaye Ruhumuriza Aime wa Team May Stars mu gihe ikipe nziza y’isiganwa yabaye Team Bike Aid.
Abandi batwaye iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya 17 kuva ribaye mpuzamahanga ni Merhawi Kudus mu 2019, Natnael Tesfazion mu 2020 na 2022. Mu 2021 ryatwawe n’Umunya-Espagne Cristián Rodríguez Martin wakiniraga TotalEnergies.
Mu 2023 ryatwawe na Henok Mulubrhan wakiniraga Green Project-Bardiani CSF-Faizanè yo mu Butaliyani.
Umwaka ushize wa 2024, isiganwa ryegukanywe n’Umwongereza Peter Joseph Blackmore wakiniraga Israel Premier-Tech.
Tour du Rwanda yatangiye gukinwa mu mwaka wa 1988, yabaye mpuzamahanga kuva mu 2009 aho yashyizwe ku cyiciro cya 2.2 kugeza mu 2018.
Comments are closed.