Facebook na twitter zafunze konti za Trump kubera amakuru bise ay’ibinyoma yari yanyujijeho.

9,697
President Donald Trump Tweetstorm -The Saturday Edition – Deadline

Imbuga za Facebook na Twitter zaraye zihannye Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’itsinda rishinzwe kumwamamaza mu matora yimirije, kubera kuvuga ko abana ari “nkaho badakorwaho” na coronavirus.

Facebook yasibye ubutumwa bwe – bwo mu gice cy’ikiganiro Bwana Trump yagiranye na televiziyo Fox News – ivuga ko burimo “amakuru kabutindi ayobya ajyanye na Covid”.

Twitter nayo yakurikiyeho ivuga ko yabaye ifunze konti y’itsinda rishinzwe ibikorwa byo kwamamaza Trump, kugeza ubwo ubutumwa ryatangaje bujyanye n’icyo kiganiro rizaba rimaze kubusiba.

Inama itangwa n’abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi isobanura neza ko abana nta budahangarwa bafite kuri Covid-19.

Mu kwezi gushize kwa karindwi, Twitter yari yabaye ihagaritse konti ya Donald Jr, umuhungu wa Bwana Trump, kubera gutangaza videwo Twitter yavuze ko yamamaza “amakuru ayobya” ajyanye na coronavirus n’umuti wa hydroxychloroquine.

Ariko mu kwezi kwa gatatu, Twitter yavuze ko ubutumwa bwatangajwe n’umuherwe Elon Musk buvuga ko abana “urebye badahangarwa” na coronavirus, butarenze ku mategeko yayo agenga ikoreshwa ry’uru rubuga.

Ni iki nyirizina Trump yavugiye mu kiganiro kuri televiziyo?

Avugira kuri telefone nk’umutumirwa mu kiganiro cy’ejo ku wa gatatu mu gitondo cya ‘Fox and Friends’, Bwana Trump yashimangiye ko igihe kigeze ngo amashuri yose yo mu gihugu yongere gufungura imiryango.

Yagize ati: “Iyo urebye abana, abana ni nkaho – kandi rwose ni nkaho nabyemeza – [ni] nkaho badakorwaho n’iyi ndwara”.

“Rero bacye bafite ubukomeye [ubwirinzi bw’umubiri], ntimwabyiyumvisha, sinzi icyo mubitekerezaho, ariko bafite ubwirinzi bukomeye cyane kurusha ubwo dufite urebye kuri iyi [ndwara]”.

“Kandi nta kibazo bafite, nta kibazo na busa bafite”.

Bwana Trump ari kwiyamamariza kongera gutorerwa gutegeka Amerika kuri manda ya kabiri mu matora yo mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Avuga kuri coronavirus, yanagize ati: “Iki kintu kirimo gucika. Kizacika nkuko ibintu bicika”.

Kugeza ubu abantu barenga miliyoni 4,8 bamaze kwandura coronavirus muri Amerika, muri bo abarenga 150,000 yarabishe nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza.

Ni cyo gihugu cya mbere cyashegeshwe n’iki cyorezo kurusha ibindi ku isi.

Mu bana coronavirus imeze gute?

Abana bashobora kwandura no kwanduza iyi virusi, ariko bafite ibyago biri hasi cyane byo kuyirwara.

Abantu bakuze – by’umwihariko abageze mu myaka isatira izabukuru n’abageze mu zabukuru – bo bafite ibyago byinshi kurushaho byo kuyirwara bikomeye ndetse bakicwa n’ibibazo by’ubuzima yabateje.

Kuri iyi ngingo, ubushakashatsi bwakorewe ku bantu benshi cyane kugeza ubu, bwakorewe ku barwayi bari mu bitaro barenga 55,000.

Bwagaragaje ko abari ku kigero gusa cya 0,8% muri abo barwayi ba coronavirus bari bafite munsi y’imyaka 19 y’amavuko.

Mu Bwongereza, nk’uko bitangazwa n’ikigo gifasha gikora ubushakashatsi, kugeza ku itariki ya 31 y’ukwa karindwi kimwe cya kabiri cy’abantu bose bemejwe ko banduye coronavirus bashyizwe mu byumba by’indembe bari bafite imyaka 60 cyangwa bayirengeje.

Muri Amerika, ubushakashatsi buherutse gukorerwa ku bana 7,780 banduye coronavirus bo mu bihugu 26 ku isi bwasanze ko hafi umwana umwe muri buri bana batanu barwaye atagaragazaga ibimenyetso.

Undi mwana umwe muri buri bana batanu yagaragazaga gukomereka kw’ibihaha mu gihe cy’ubwandu.

Abagera ku kigero cya 3,3% bashyizwe mu byumba by’indembe, barindwi muri bo batangazwa ko bapfuye, nkuko bikubiye mu bushakashatsi bwa Kaminuza ya Texas mu kigo cyayo cya siyansi y’ubuzima cy’i San Antonio.

Ubushakashatsi bwa Kaminuza yo mu Bwongereza ya London School of Hygiene and Tropical Medicine, bwasanze ko abantu bari munsi y’imyaka 20 y’amavuko bafite ibyago byo kwandura coronavirus bingana hafi na kimwe cya kabiri cy’iby’abafite hejuru y’imyaka 20.

Muri Amerika no mu Bwongereza, hagaragaye abana bacye cyane bari kugaragaza ibimenyetso byo kubabuka (inflammation) kubera guhinda umuriro mwinshi, bisa nk’iby’indi ndwara ya Kawasaki yibasira abana.

Abahanga muri siyansi bari kugenzura niba ibyo bishobora kuba bikerereza uburyo ubwirinzi bw’umubiri w’abana bwitabara iyo bugezweho na coronavirus.

Leave A Reply

Your email address will not be published.