FALZ YAVUZE KU MITERERE YE ITAMWEMERERA KWIVANGA MURI POLITIKE.

174
kwibuka31

FALZ YATANGARIJE ABAKUNZI BE KO IMITERERE YE ITATUMA ABA UMUNYAPILITIKE.

Uyu muhanzi wamenyekanye cyane ubwo yasohoraga indirimbo yitwa “Soft Work” muri 2015, si ukuba akundirwa indirimbo akora, ahubwo abanya Nijeriya banamukundira imiterere ye, uko aganiriza itangazamakuru n’uko abayeho, bituma bamwe mu bamukurikira bamufata nk’icyitegererezo. Bituma bibaza niba atajya muri politike dore ko bimwe mu byamamare bihitamo iyo nzira, iyo bimenye ko ishoboka.

Muri iyi minsi, uyu muhanzi w’imyaka 34 yitegura kugaragariza abakunzi be ibikorwa by’umuziki yari ahugiyemo muri iyi minsi, ikinyamakuru Pulse cyaramwegereye, kimubajije ku bijyanye na politike, avuga ko adashobora kujya muri politike.

Mu magambo ye yagize ati”Sinshobora kuba umunyapolitike. Hari imiterere iranga abanyapolitike ntafite, cyane cyane imiterere idashimisha abo muhanganye. Ntamugayo kuko n’imiterere isanzwe nko kwihangana no guhora niteguye icyo aricyo cyose ntiwayinsangana. Mu miterere yanjye sintegekwa kwemera ibyo ntakagombye kwemera cyangwa ngo mbihamye. Ntamuntu unyicaza ku ishyiga rishyushye ngo ambwire ngo nkore iki cyangwa kiriya. ninjye uhitamo ibyo mvuga n’ibyo nkora.”

Folarin Falana, wamamaye nka Falz ni umunyamategeko, akaba akomoka ku kmubyeyi waharaniye uburenganzira bwa muntu binyuze mu mategeko ariwe Femi Falana, akaba yarakoresheje umwanya yari afite mu kugaragaza ibibazo birimo akarengane, imiyoborere mibi n’imikorere mibi y’abashinzwe umutekano.

Comments are closed.