FARDC yagize icyo ivuga ku musirikare wayo warasiwe mu Rwanda

1,899
Kwibuka30

Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo cyavuze ko cyababajwe n’umusirikare wacyo warasiwe mu Rwanda nyuma yo kwambuka umupaka atabizi.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 16 Mutarama 2024 nibwo igisirikare cy’u Rwanda cyemeje amakuru y’iraswa ry’umusirikare wa Congo nyuma y’aho we na bagenzi be babiri binjiye ku butaka bw’u Rwanda bagashaka kurasa abashinzwe umutekano.

RDF yavuze ko abo basirikare ba DRC binjiriye mu mudugudu wa Isangano mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu mu Karere ka Rubavu ku isaha ya saa saba n’iminota icumi z’ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2024.

Nyuma y’ayo makuru, Leta ya Congo ibinyujije mu muvugizi wa gisirikare cya FARDC yemeje iby’ayo makuru avuga ko abasirikare ba Congo bibeshye bisanga ku butaka bw’u Rwanda, ariko akaba ababajwe no kuba bahise barasa umwe muri abo basirikare batatu.

Kwibuka30

Yavuze ko u Rwanda rutari rukwiye kwica uwo musirikare kuko amakuru bafite atandukanye n’ayo u Rwanda rwavuze ko yabanje kubarwanya.

FARDC ivuga ko ibyabaye kuwa kabiri yabigejeje ku rwego rushinjwe kugenzura no gukora iperereza ku bikorwa by’ubushotoranyi bishobora kuba hagati y’ibi bihugu ruzwi nka EJVM, ngo rugarure abafunzwe n’uwapfuye.

Ibihugu byombi bimaze igihe kinini birebana ay’ingwe aho igisirikare cya DR Congo gishinja icy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 urwanya Kinshasa, icy’u Rwanda kigashinja icya Congo gufasha umutwe wa FDLR urwanya Kigali.

(Uwera Rehema/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.