FARDC yahakanye guha ikiraka abacancuro bo mu Burusiya

11,904
Kwibuka30

Igisirikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo cyahakanye amakuru amaze iminsi avuga ko icyo gisirikare cyahaye akazi abacancuro b’abasoviyete kubafasha guhangana n’ingabo z’umutwe wa M23.

Nyuma y’aho amakuru akomeje avuga ko ingabo za Congo FARDC zahaye ikiraka abacancuro ndetse n’abasekombata b’icyahoze ari igisirikare cy’Abasoviyete (Wagner) mu kubafasha guhangana n’ingabo zo mu mutwe wa M23, icyo gisirikare cyateye utwatsi ayo makuru kivuga ko abana ba Congo aribo bakimeje guhangana n’abo bise ibyihebe bifashwa na RDF.

Kwibuka30

Umuvugizi wa gisirikare cya FARDC yagize ati:”Nta masezerano ayo ariyo yose twasinyanye na Wagner group, twiyemeje kurwana n’umwanzi kandi amaherezo tuzatsinda, amaraso y’abana ba Congo yiteguye kurwanira igihugu cyabo”

Ikinyamakuru Africa Intelligence cyemeje ko abanyamakuru bayo biboneye n’amaso yabo bamwe mu basirikare bo mu mutwe wa Wagner Group muri amwe mu mahoteri yo kuri Goma, ndetse na bamwe mu barwanyi bo mu mutwe wa M23 bemeza ko mu minsi mike ishize bagiye bahanganira ku rugamba n’abo basirikare bafite uruhu rw’umweru.

Igisirikare cya FARDC kimaze igihe gihangana n’umutwe wa M23, uyu mutwe urashinja Leta kutubahiriza amasezerano yagiranye n’uwo mutwe mu mwaka wa 2013, ndetse nokwicira ku gahera abakongomani bo mu bwoko bw’abatutsi batuye mu bice bitandukanye byo muri icyo gihugu cya Congo, mu gihe Leta ya congo ivuga ko itazigera yongera kugirana ibiganiro ibyo aribyo byose n’uwo mutwe mu gihe utaremera gushyira intwaro hasi.

Ikibazo cy’iyi mirwano cyateje ikibazo gikomeye hagati y’u Rwanda na Congo kuko icyo gihugu cyakomeje gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ku mirongo y’urugamba, ikintu Leta y’u Rwanda yakomeje guhakana ibyo birego ivuga ko nta musirikare wayo n’umwe uri muri Congo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.