Fatima Bosch wo muri Mexique yatsindiye ikamba rya Miss Universe nyuma yo gushwana n’utegura irushanwa

128

Fatima Bosch wo muri Mexique ni we wambitswe ikamba rya Miss Universe mu gihugu cya Thailand kuri uyu wa gatanu, mu irushanwa risojwe ryararanzwe n’ibibazo byinshi n’amakimbirane kugeza uwariyoboraga yeguye.

Uyu mukobwa w’imyaka 25 yasohotse ahaberaga irushanwa mu ntangiriro z’uku kwezi kw’Ugushyingo, nyuma y’uko ukuriye irushanwa amucyuriye mu ruhame imbere ya bagenzi be, akanamubwira ko azirukana abamushyigikiye.

Nyuma y’icyumweru ibyo bibaye, babiri mu bagize akanama nkemurampaka barasezeye, umwe muri bo ashinja abategura irushanwa uburiganya.

Irushanwa rya Miss Universe, ryatangiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni rimwe mu marushanwa y’ubwiza amaze igihe kirekire ku isi.

Abasesenguzi bavuga ko amakimbirane aherutse agaragaza itandukaniro ry’imico n’imiyoborere hagati y’abanyamuryango b’iri rushanwa bo muri Thailand n’abo muri Mexique.

Mu bakobwa batanu ba mbere, uwa kabiri yabaye Praveenar Singh wo muri Thailand, abandi ni abo muri Venezuela, Philippines na Côte d’Ivoire.

Thailand yari yakiriye Miss Universe ku nshuro ya kane, kandi umukobwa wayihagarariye uyu mwaka yafatwaga nk’ufite amahirwe menshi nk’uko urubuga rw’abafana rwabigaragazaga.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya 74 kuva mu 1952 ryerekana ko iri shyirahamwe rishaka gukomeza kuba irigezweho.

Amakimbirane i Bangkok

Ibikorwa by’irushanwa byateguwe na Nawat Itsaragrasil, umunyamigabane ukomeye mu itangazamakuru ryaThailand, uzwi nk’uwashinze Miss Grand International – irushanwa rito ryo muri Thailand rizwi cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Nawat ni we wari ufite uburenganzira bwo gutegura Miss Universe uyu mwaka, mu gihe irushanwa riyoborwa na Raul Rocha wo muri Mexique.

Mu myaka ya mbere, abakobwa bo muri Amerika y’Amajyaruguru, iyo hagati n’iy’Amajyepfo ni bo bigaragazaga cyane, ariko mu myaka ya vuba byaje guhinduka.

Ubwamamare busa n’ubwimukiye mu majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya, cyane cyane muri Thailand, Philippines na Indonesia, aho ikamba rya Miss Universe ribonwa nk’inzira yo kuva mu bukene cyangwa amahirwe yo kuba icyamamare.

Ibintu byahinduye isura mu ntangiriro z’uku kwezi, ubwo Nawat yatonganyaga Fatima Bosch wo muri Mexique imbere y’abakobwa benshi amushinja kudashyira ubutumwa bwamamaza kuri konti ze zo ku mbuga nkoranyambaga.

Fatima utarihanganiye ibyo yise agasuzuguro no kudaha agaciro igihugu cye, yiyamye atazuyaje uwo muyobozi.

Nawat yahamagaye abashinzwe umutekano ngo bamusohore ndetse anavuga ko azirukana abamushyigikiye bose.

Bosch yahise asohoka, abandi bakobwa barebaga ibibaye bikabababaza na bo baramukurikira.

Icyo gihe Nawat yasabye abo bakobwa kwicara, ariko bamwima amatwi, ndetse umubare w’abasohoka ukomeza kwiyongera.

Ishyirahamwe rya Miss Universe ryamaganye imyitwarire ya Nawat, rivuga ko ari “iy’ubugome n’uburetwa”, naho umuyobozi w’irushanwa ari we Rocha wari muri Mexique ariko akanyuza ubutumwa bwe muri video, yamusabye kureka imigirire nk’iyo.

Nyuma yaho Nawat yasabye imbabazi, avuga ko amagambo ye yumvikanye nabi, gusa ibyo ntacyo byatanze kuko yambuwe irushanwa rigashyirwa mu maboko y’abandi bo mu mahanga bakariyobora.

Nyuma y’icyumweru, babiri mu bagize akanama nkemurampaka barasezeye, umwe muri bo ashinja abategura irushanwa gukoresha uburiganya.

Omar Harfouch, umuhanzi w’Umunyaburayi ukomoka muri Libani n’Ubufaransa, yatangaje kuri Instagram ko asezeye mu itsinda rya bagenzi be umunani.

Omari yavuze ko hari akandi kanama nkemurampaka kateguwe mbere ndetse kakanatoranya abakobwa bazagera ku kiciro cya nyuma mbere y’uko irushanwa ritangira.

Nyuma y’amasaha make, Claude Makelele wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wo mu Bufaransa, na we yatangaje ko asezeye kubera “impamvu zitunguranye”.

Ishyirahamwe rya Miss Universe ryahakanye ibyo Omar Harfouch yavuze, rivuga ko “nta itsinda ryo hanze ryahawe uburenganzira bwo gutoranya abakobwa”.

Ryavuze ko Omar ashobora kuba yavugaga kuri gahunda ya ‘Beyond the Crown’ – “igikorwa cy’imibereho myiza” gikora ku ruhande rw’irushanwa nyamukuru, gifite akanama kacyo kihariye

Mu ijoro ryo ku wa gatatu, mu cyiciro cy’imyambaro y’ijoro, Miss Jamaica yaguye ku rubyiniro, ahita ajyanwa kwa muganga ku igare ry’abarwayi. Icyo gihe guhiganwa kwe kwarangiriye aho, cyakora arimo koroherwa.

Umunyarwandakazi waryitabiriye yaje muri 30 ba mbere

Mu bagore n’abakobwa bagera ku 120 bahataniraga iri kamba muri iri rushanwa harimo n’umunyarwandakazi Solange Tuyishime Keita, usanzwe aba muri Canada.

Tuyishime yaje muri 30 ba mbere, ari na bo batoranyijwemo batanu bagera ku cyiciro cya nyuma.

Tuyishime washinze Elevate International, ikigo kigamije gufasha abagore kwitinyuka bakajya mu buyobozi no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’imibereho y’abaturage.

Solange Tuyishime Keita wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yaje muri 30 ba mbere
Tuyishime Keita wari uhagarariye u Rwanda muri iri rushanwa yaje muri 30 ba mbere

Uretse ibyo, ni Ambasaderi wa UNICEF Canada, aho ashinzwe guharanira uburenganzira bw’abagore n’abana ku Isi hose.

Mu 2023, Tuyishime yahawe Ishimwe ry’Ikirenga rya “Order of Ottawa”, aho Meya Mark Sutcliffe yamushimiye nk’umugore ushobora kubona icyiza n’icyizere mu bihe bikomeye cyane.

Si ubwa mbere yari yitabiriye irushanwa ry’ubwiza, mu 2004, yatsindiye ikamba rya Miss New Brunswick. Nyuma yaho, aza no kuba umugore wa mbere ukomoka muri New Brunswick watsindiye ikamba rya Miss Canada International nk’uko biaragara ku rubuga rwe.

Ibibazo mu buyobozi

Aya makimbirane yaje mu gihe Miss Universe iri mu mpinduka mu bayikuriye, nyuma y’uko Anne Jakrajutatip, umugore wihinduye wo muri Thailand, asezereye ku mwanya wa CEO mbere y’ibikorwa by’irushanwa, agasimburwa na Mario Bucaro, umudipolomate wo muri Guatemala.

Anne yari yaraguze iri rushanwa muri 2022 ku kigo cya Amerika gishinzwe imyidagaduro, Endeavor.

Yakoze impinduka zikomeye mu kwinjiza bose, yemera abagore b’abihinduye, abashakanye, n’ababyaye, ndetse akuraho imyaka ntarengwa.

Kubera ko abareba irushanwa bagabanutse, Anne yashatse kuribyaza amafaranga, aryamamaza ku bicuruzwa nko ku macupa y’amazi no ku bikapu.

Mu 2023, kompanyi ye JKN yahuye n’ibihombo bikomeye ndetse ivuga ko ifite “ibibazo by’amafaranga”.

Umugore wambaye ikanzu ishashagirana, ahagaze ku rubyiniro
Uwahoze ari nyir’iri rushanwa, Anne Jakrajutatip yashakaga ko Miss Universe yakira bose kandi ntawe ihutaza

Mbere yo gusezera, Anne yazanye Raul Rocha wo muri Mexique nk’umufatanyabikorwa, hanyuma asaba Nawat gutegura irushanwa rya 2025.

Dani Walker, umunyamerikakazi wigeze kuba Miss akaba n’umutoza w’irushanwa, yabwiye BBC ko iyi mpinduka ari “inzira igoye cyane”, kuko ubu ubuyobozi bwagabanyijwe hagati ya Bangkok na Mexique.

Paula Shugart, wabaye umuyobozi wa Miss Universe Organization ku bayobozi babiri babanje, yavuze ko ubu ibintu bitumvikana: “Abafana n’abandi ntibazi abo kubaza ibibazo, kandi ibyo birimo kwangiza izina ry’irushanwa.”

Thitiphong Duangkhong, inzobere mu by’uburinganire n’amasomo ya Amerika y’Amajyepfo, yavuze ko abategura irushanwa bakwiye kumenya itandukaniro ry’imico ya buri bihugu.

Yabwiye BBC ati: “Mu gihugu cyacu dukoresha ururimi rwacu mu kuganira, tukumva imiterere y’imibereho, tukamenya uko imbaraga zitangana mu muryango, kandi tugerageza kubiganiraho mu rurimi rwacu”.

Yongeyeho ko kuba Anne ari umugore wihinduye bishobora kuba bitarakiriwe neza n’abafana bo muri Amerika y’Amajyepfo, aho bagitsimbaraye cyane ku muco.

Ati: “Haravugwa ko abagore batari abagore baguze irushanwa ryagenewe kwidagadura kw’abagore. None se bizagenda bite?”

Icyerekezo gishya cya Miss Universe

Mu myaka ishize, umubare w’abareba Miss Universe kuri televiziyo waragabanutse cyane, kuko abafana bimukiye ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri TikTok na Instagram, abakobwa batsindiye iri kamba ndetse n’ababaye aba kabiri bafite konti zifite abayoboke benshi, bikabagira ibyamamare (influencers).

Ni muri urwo rwego rw’ubucuruzi bwo kuri interineti Nawat yifuzaga ko abakobwa ba Miss Grand International bakora – bamamaza ibicuruzwa mu biganiro bitambuka live – ibintu yagerageje no kuzana muri Miss Universe.

Ariko ku ruhande rwa Amerika y’Amajyepfo, abakobwa b’ubwiza baracyafatwa nk’ibyamamare bya televiziyo.

Hari n’icyiciro cya Miss Universe cyabaye nk’icyerekanwa nk’uruhererekane rwa ‘reality show’ kigenewe abo bafana, aho uwatsinze – umukobwa wo muri Dominica wambitswe ikamba rya Miss Universe Latina – ari mu irushanwa rikuru riri kubera i Bangkok.

Uwahoze ari umuyobozi mukuru w’iri shyirahamwe avuga ko ‘Miss Universe nta gaciro ifite niba utubaka ubushobozi kandi ukaba udashyigikira abagore bahatana’.

N’ubwo amakimbirane agaragaza uruhande rw’ubucuruzi bwa Miss Universe, abakobwa batsindiye iri kamba baracyakoresha imbuga nkoranyambaga zabo mu kwamamaza ibikorwa by’ubugiraneza.

Abandi bakobwa bari bitabiriye irushanwa, bashimira uwambitswe ikamba rya Miss Universe.
Insiguro y’isanamu,Miss Universe nta gaciro ifite niba itubaha kandi ntiteze imbere abagore bahatana, nk’uko uwahoze ari perezida wayo abivuga.

Uwatwaye ikamba muri 2018, Catriona Gray, yasabye abayoboke be miliyoni 13.8 kuri Instagram gufasha umuryango utanga amazi meza ku bantu ibihumbi basizwe iheruheru n’imiyaga ikaze yibasiye Philippines.

Iri rushanwa kandi rikomeje kunengwa ko rishyira abagore mu isura y’ibicuruzwa. Ariko n’ubwo abakobwa benshi bambaye bikini mu irushanwa rya 2025, abakomoka mu bihugu bifite umuco ukomeye bemerewe kwambara imyenda ipfuka umubiri wose mu cyiciro cy’imyambaro yo koga.

Shugart wahoze ari umuyobozi yagize ati: “Birumvikana ko bitazanyura bose, kandi hazahora hari ababyamagana. Ariko igihe indangagaciro z’ingenzi zigihari, ntekereza ko amarushanwa azahora afite uruhare mu muryango”.

Yongeyeho ko kubaka ubushobozi bw’abagore ari byo bikwiye kuba ku isonga ry’iri shyirahamwe.

Yunzemo ati: “Miss Universe nta cyo imaze niba idaha abagore bahatana ubushobozi.”

Comments are closed.