FDLR yashyizeho undi muvugizi mu bya Gisirikare nyuma yuko Cure Ngoma agoswe na M23

7,235

Umutwe wa FDLR washyizeho umuvugizi mushya w’Igisirikare ugiye kungiriza, Cure Ngoma wari usanzwe avugira uyu mutwe mu birebana na  rwa Politiki.

Uyu ni Majoro Rugaravu La fontaine . Majoro Rugaravu ni ofisiye ubarizwa mu cyiciro cya 43 mu ishuri ry’aba ofisiye ESM ryasizweho na FDLR . Yavutse mu mwaka wa 1977 avukira ahitwa muri Segiteri Karago, Komini Karago,Perefegitura ya Gisenyi ubu ni mu karere ka Nyabihu. Amashuri yisumbuye yayize mu rwunge rw’Anmashuri rwa Rambura y’abahungu(Rambur (Garçons).  

Yinjiye mu ishuri rya gisirikare ESM mu mwaka wa 2000  ahitwa Mubari ni muri teritwari ya Masisi ,arangiza mu mwaka wa 2002 afite ipeti rya Su liyetena.

Mu mirimo yakoze cyane yakunze kubarizwa  mu ishami rya politiki muri FDLR bita  G5.

Muri iki gihe niwe muvugizi wa FDLR ishami rya gisirikare mu gihe Umuvugizi wayo mubya Politiki ari Cure Ngoma.

(Src: Rwandatribune)

Comments are closed.