FERWAFA igiye gusuzuma ikibazo cy’imyitwarire mibi y’abafana ba Kiyovu basagariye umusifuzi

6,775

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ryamaganye imyitwarire idahwitse yaranze abafana ba Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 16 wa Primus League wabahuje n’ikipe ya Gasogi United,kuwa 20 Mutarama 2023.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, FERWAFA yavuze ko bamwe mu bafana ba Kiyovu Sports bitwaye nabi kuri uyu mukino wabereye kuri Stade ya Bugesera batuka umusifuzi, ndetse bamwe bashatse no kumukubita ariko inzego z’umutekano ziramukungira.

Kubera iyo mpamvu, FERWAFA yemeje ko “Komisiyo ishinzwe imyitwarire yamaze gushyikirizwa iyo dosiye kugira ngo ikurikirane icyo kibazo hakurikijwe amategeko ngengamyitwarire ya FERWAFA. Imyanzuro y’iyo komisiyo izatangazwa mu gihe cya vuba.”

FERWAFA yasoje ivuga ko “izakomeza gufata ingamba zishoboka zose kugira ngo ikumire kandi ice imyitwarire mibi mu marushanwa yose itegura.”

Abafana ba Kiyovu Sports bibasiye umusifuzi Salma Mukansanga nyuma yo kutemeranya nawe ku byemezo yafashe.

Mukansanga, ni umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwandakazi uheruka kwandika amateka yo kuba mu itsinda rya mbere ry’abagore basifuye igikombe cy’isi cy’abagabo.

Kuwa gatandatu, ku mukino yasifuye wahuje Kiyovu Sports na Gasogi United warangiye ari 0 – 0 bivugwa ko bamwe mu bafana ba Kiyovu bamututse bikomeye bashaka no kumukubita.

Hemedi Minani ukuriye abafana ba Kiyovu yanditse ibaruwa ivuga ko bamwe muri bo, “bitewe n’amarangamutima yabo”, bumvikanye batuka Mukansanga.

Itsinda ry’abafana ba Kiyovu ritishimiye uko Mukansanga yasifuraga ryaririmbaga rimwita “Indaya” n’andi magambo mabi.

Comments are closed.