FIFA YAHAGARITSE ZIMBABWE NA KENYA Mu mARUSHANWA MPUZAMAHANGA KUBERA KWIVANGA KWA LETA Z’IBYO BIHUGU

9,406
Senegal, top African country (22nd) in the FIFA rankings | Atalayar - Las  claves del mundo en tus manos

FIFA yabaye ihagaritse Kenya na Zimbabwe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga kubera ukwivanga kwa Leta mu bikorwa by’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru w’ibyo bihugu byombi.

Kuri uyu wa kane tariki 24 Gashyantare nibwo Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi FIFA yatangaje ko yabaye ihagaritse ibi bihugu byombi kuko leta yivanga mu micungire y’amashyirahamwe yabo y’umupira wamaguru.

Zimbabwe yabujijwe nyuma yuko komisiyo ishinzwe siporo n’imyidagaduro iyobowe na guverinoma yanze kuva ku butegetsi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Zimbabwe no kugarura ubuyobozi bwa federasiyo. Mu Gushyingo abayobozi ba ZIFA bavanywe ku mirimo kubera ruswa.

Kenya yo yabujijwe nyuma yuko minisiteri yayo ya siporo nayo ikuyeho abayobozi ba federasiyo yumupira wamaguru ibashinja ruswa.Ibi byatangajwe n’umuyobozi wa FIFA Gianni Infantino  

Comments are closed.