FIFA yateye utwatsi ikirego cy’umutoza Adil waregaga APR FC

15,124

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryateye utwatsi ikirego Umutoza w’Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed yari yarezemo APR FC ko yahagaritswe binyuranyije n’amategeko

Icyemezo cyafashwe n’Akanama gashinzwe Uburenganzira bw’Abakinnyi n’Abatoza ku wa 9 Gicurasi 2023 kigaragaza ko iki kirego cy’impande zombi cyatewe utwatsi, ariko uruhande rwifuza kubona ibijyanye n’ibyangendeweho rusabwa kubisaba ndetse rukishyura bitarenze mu minsi 10.

Umunya-Maroc Adil Erradi ufite ubwenegihugu bwa Maroc yari yunganiwe n’Ikigo cy’Amategeko cya Global Sports Consulting mu gihe Umwuganizi wa APR FC yari Serge Vittoz.

Tariki 15 Ukwakira 2022, ni bwo ikipe ya APR F yahagaritse mu kazi Adil Erradi Mohammed wavuzweho guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’iyi kipe y’Ingabo.

Gusa we ntiyishimiye uburyo yahagaritswe mu kazi, ndetse avuga ko butigeze bwubahiriza amategeko binatuma arega iyi kipe muri FIFA ayishinja kutubaha amasezerano bagiranye.

Adil yageze mu Rwanda mu 2019, ahava yegukanye ibikombe bitatu bya Shampiyona harimo bibiri bya mbere yatwaye yikurikiranya adatsinzwe.

(Src: Igihe.com)

Comments are closed.