“Football ni nk’amabuno y’umukobwa (Nyash)…” KNC nyuma yo gutsinda Mukura VS&L

887

Perezida wa Gasogi United Bwana Kakooza Charles yavuze ko umupira w’amaguru ukinirwa ahabona, agasanga ukwiye gutandukanywa n’imibonano mpuzabitsina kuko yo ikorerwa akenshi ahiherereye.

Ku munsi w’ejo kuwa gatanu taliki ya 15 Kamena 2024 nibwo championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda yatangiye, ku ikubitiro, umukino wa mbere wagombaga guhuza ikipe ya Gasogi Utd na Mukura Victory sport sport et loisir, ikipe yo mu Karere ka Huye.

Ni umukino wabereye ku kibuga mpuzamahanga cya Huye, urangira Gasogi Utd itsinze Mukura VS&L igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Harerimana Abdelaziz bakunze kwita Rivaldo agitsinda ku munota 32.

Rivaldo niwe watsinze igitego gifungura Championnat kikaba ari nacyo cyahesheje intsinzi Gasogi Utd

Nyuma y’uwo mukino, perezida wa Gasogi Utd Bwana KNC yahaye ikiganiro itangazamakuru, avuga ko umupira w’amaguru ukinirwa ahabona, atari imibonano mpuzabitsina ikorerwa ahiherereye, yagize ati:”Umupira w’amaguru ntabwo ari nk’imibonano mpuzabitsina abantu bakora bihishe, ukinirwa ku karubanda” Uyu mugabo yagereranije umupira w’amaguru nk’amabuno y’umukobwa (Nyash) kuko n’uyafite ahora ayagaragariza abantu, ati:”Umupira wamaguru ni nka nyash, iyo uyafite abantu barayabona, ngira ngo mwabonye ibyo twakoze”

Bwana KNC yakomeje anenga abavuga ko ikipe ya Mukura VSL bavuga ko ari ikipe yoroheje, we akavuga ko ahubwo ari uko iyo kipe yahuye n’indi ikomeye, ati:”Sinemeranya n’abavuga ko Mukura yoroshye, ifite rutahizamu mwiza waguteza ikibazo umwanya uwo ariwo wose uramutse umuhaye umwanya, ndetse bafite na ba myugariro beza ahubwo bahuye na Gasogi Utd yari ihagaze neza”

Kugeza ubu Gasogi Utd na Gorilla nizo ziyoboye urutonde rw’agateganyo n’amanota atatu zikaba zizigamye igitego kimwe, ku munsi wa kabiri wa RPL ikipe ya Gasogi izahura na Marines FC y’i Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Indi mikino uko yagenze, ni uko Gorilla yatsinze igitego kimwe ku busa bwa Vision FC, naho umukino wa Bugesera FC n’Amagaju warangiye amakipe yombi ata yibashije gutsinda indi.

Comments are closed.