France: Hateguwe imyigaragambyo igamije kwamagana “Visit Rwanda”

1,048

Abarimo Abadepite nateguye imyigaragambyo igamije kwamagana imikoranire ya Leta y’u Rwanda n’ikipe ya Paris Saint Germain ya Visit Rwanda.

Ni imyigaragambyo iteganijwe kubera kuri Stade ya Parc des Princes PSG ikiniraho kuri iki cyumweru taliki ya 6 Mata 2025, nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bibivuga.

Ibyo bitangazamakuru bivuga ko abadepite bane bo mu ishyaka La France Insoumise (LFI) ari bo bagize uruhare mu gutegura iriya myigaragambyo.

Abo ni Clémence Guetté, Aurélien Taché, Thomas Portes na Carlos Martens Bilongo usanzwe ari Perezida w’itsinda rishinzwe ubucuti mu nteko zishinga amategeko z’u Bufaransa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba mu itangazo rihuriweho basohoye, basabye PSG kureka kuba “icyitso cy’ubutegetsi bushyigikiye imitwe yitwaje intwaro ishinjwa ibikorwa bibi.”

Aba badepite kandi bashinje iriya kipe y’i Paris kuba igikoresho cya “Sportswashing” u Rwanda rwifashisha mu guhisha icyo bise uruhare rwarwo mu makimbirane akomeje kugwamo abantu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bunzemo bati: “Ntidushobora kwemera ko ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, ikurikirwa n’amamiliyoni y’abafana ku Isi itanga umusanzu mu kwamamaza ubutegetsi bugira uruhare mu makimbirane nyamwinshi.”

Paris Saint-Germain isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda biciye muri Visit Rwanda, kuva muri 2019. U Rwanda kandi rufitanye imikoranire nk’iyo n’amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Bayern Münich yo mu Budage.

Kuva imirwano yahindura isura mu burasirazuba bwa RDC, leta y’iki gihugu biciye muri Minisitiri Thérèse Wagner Kayikwamba ushinzwe Ububanyi n’Amahanga yandikiye ariya makipe atatu iyasaba guhagarika imikoranire ifitanye n’u Rwanda; gusa ubusabe bwayo buza guterwa utwatsi.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yahaye Televiziyo ya CNN muri Gashyantare uyu mwaka, yavuze ko imbaraga RDC ikoresha ijya gusaba ariya makipe kureka gukorana n’u Rwanda izipfusha ubusa.

Ati: “Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n’ibindi n’ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa.”

Yunzemo ati: “Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politike yabo, mu buryo buboneye.”

Comments are closed.