France: Minisitiri w’intebe wari umazeho amezi atatu gusa yegujwe ajyana na guverinoma ye.

887

Inteko Ishinga Amategeko yo mu gihugu cy’Ubufaransa, yaraye yeguje Guverinoma iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Michel Barnier wari umaze amezi atatu afashe izo nshingano.

Amashyaka atavuga rumwe na Leta yahuje imbaraga yishyira hamwe mu rwego rwo gushyigikira icyo cyifuzo nyuma y’uko Barnier w’imyaka 73, akoresheje ububasha budasanzwe maze agashyira mu bikorwa ingamba zijyanye n’ingengo y’imari abagize Inteko batabanje kubitorera.

Byahise bitangira kwigwaho kugeza ubwo icyemezo cyo kweguza Barnier na Guverinoma ye gifatiwe kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024.

Cyemejwe ku bwiganze bw’abagize Inteko Ishinga bungana n’amajwi 331 kuri 557.

Hari hashize imyaka 60 ibintu nk’ibyo bitaba mu Bufaransa.

Politiki yo mu Bufaransa imaze iminsi ifite ibibazo kuko nk’ubu ingengo y’imari Leta izakoresha mu mwaka utaha ntiremezwa.

Nyuma y’iki cyemezo cyo gutakariza icyizere Guverinoma ya Barnier, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Yael Braun-Pivet yemeje ko agomba guhita yegura ndetse ubwegure bwe akabushyikiriza Perezida Emmanuel Macron.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, Marine Le Pen, yatangaje ko ubu igitutu kiri kwiyongera kuri Perezida Macron nubwo atavuze ko na we akwiye kwegura.

Le Pen avuga ko Perezida Macron ari we wenyine ukwiye gukemura ibibazo bya Politiki igihugu cye kirimo.

Mathilde Panot, Perezida w’umutwe w’Inteko Ishinga Imategeko, yabwiye abanyamakuru ko ubu bari gusaba ko Perezida Macron ‘akwiye’ kwegura.

Ati: “Ubu turahamagarira Macron kuva ku butegetsi akagenda, ndanasaba ko amatora ya Perezida akorwa hakiri kare kuko yakemura ibibazo bya politiki bitwugarije”.

Biteganyijwe ko ku wa Kane Tariki 05, Ukuboza, 2024 nimugoroba Perezida w’u Bufaransa azageza ijambo ku baturage rizanyura kuri televiziyo, ari mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ya Champs Elysee.

Comments are closed.