France: Uwahoze ari umusenateri yahamijwe icyaha cyo gusambanya umudepite

174

Uwahoze ari umusenateri mu gihugu cy’Ubufaransa, yahamijwe icyaha cyo gusambanya ku gahato umudepite-kazi, akabikora abanje kumuha imiti isinziriza.

Inkiko zo mu gihugu cy’Ubufaransa zahamije ibyaha by’ubusambanyi bukozwe ku gahato Bwana Joel Guerriau wahoze ari umusenateri muri Sena y’Ubufaransaa.

Uyu mugabo w’imyaka 68 y’amavuko yahamijwe ibi byaha nyuma y’uko afashe akanasambanya ku gahato umudepite wo muri icyo gihugu witwa Josso,akabikora abanje kumuha imiti imusinziriza.

Amakuru avuga ko Bwana JOEL GUERRIAU yari yahaye ubutumire (Invitation) uyu mugore w’imyaka 50 y’amavuko mu rwego rwo kwishimira intsinzi yari yabonye imuha umwanya muri Sena, aba bombi bari bateguye guhurira mu mujyi wa Paris mu mpera z’umwaka wa 2023.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo gushyira ikiyobyabwenge gisinziriza mu kinyobwa cya SANDRINE JOSSO, uyu akavuga ko akimara kunywa kuri icyo kinyobwa, yahise ata umutwe, agira ibitotsi byinshi ku buryo ibyamukorewe byose nyuma atigeze abimenya ako kanya.

Mu rukiko uyu mugore yagize ati:”Sinari nzi ko nagiye gusura inyamaswa, nkimara kunywa ku kinyobwa yanteguriye, natangiye gucika intege, numva ngize ibitotsi, nyoberwa aho ndi, ndetse numvaga umutwe wanjye umeze nk’uwataye umurongo

Sandrine Josso yakomeje avuga ko muri ako gahe gato aribwo uwo musaza yahize amusambanya ku ngufu, abmenya ari uko yisanze mu cyumba cya Senateri, ati:”Guhera icyo gihe, sinongeye kumenya aho ndi, sinzi n’uburyo yangejeje iwe, nabyutse nisanga ndi mu cyumba cye, mubaza uko byagenze ambwira ko yantahanye nyuma y’uko ngize ikibazo, naje gutahura ubwanjye ko yansambanyije nta bwumvikane bwabayeho”

Sandrine Josso yavuze ko yababajwe n’ibyamubayeho

Uyu mugabo ntiyigeze ahakana icyaha, gusa we yavuze ko atabikoze ku bushake, ko ahubwo ari impanuka.

Urukiko rwahamije icyaha uyu mugabo, akatirwa imyaka ine y’igifungo aho agomba kumara amezi 18 afungiye muri gereza, ndetse agatanga indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi 5 by’Amayero.

Comments are closed.