Francois Bozize wahoze ayobora Santrafrika yahamijwe ibyaha akatirwa gufungwa burundu

3,877

François Bozizé wahoze ayobora Centrafrique, usigaye ari mu buhungiro, yakatiwe igifungo cya burundu akora imirimo y’ingufu, nyuma yo guhamywa ibyaha byo kubangamira inzego z’umutekano w’igihugu n’ubwicanyi.

Bozizé wagiye ku butegetsi mu 2003 muri coup d’état mbere yo kubukurwaho nyuma y’imyaka 10, yakatiwe adahari hamwe n’abana be babiri n’abandi bantu 20 bashinjwa hamwe.

Bahamijwe ibyaha bifitanye isano no kubangamira inzego z’umutekano w’igihugu n’ubwicanyi no gushinga umutwe w’inyeshyamba.

Bozizé w’imyaka 76, asigaye aba mu buhungiro muri Tchad kuva mu 2023. Mbere yaho, yagiye mu buhungiro muri Guinée Bissau, ndetse yari ayoboye umutwe wa CPC umaze igihe ugaba ibitero mu Majyaruguru ya Cenfrafrique.

Ali Darassa, uyobora umutwe wa Unité pour la Paix en Centrafrique (UPC), nawe ari mu bahamijwe ibyaha.

Comments are closed.