Frank HABINEZA arasanga abimukira bazaba ikibazo ku Rwanda

1,002

Umukuru w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda yatangaje ko bafite impungenge ko abimukira bagiye kuzanwa mu Rwanda bavuye mu Bwongereza bashobora kubera umutwaro iki gihugu gifite ikigero kiri hejuru cy’ubushomeri, abandi bavuga ko bazaba ari amahirwe ku bukungu.

Frank Habineza, umudepite mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda yabwiye BBC Gahuzamiryango ko bo “nk’abantu baharanira demokarasi ntabwo twarwanya itegeko”. Ni nyuma y’uko Inteko y’Ubwongereza yemeje uwo mugambi nk’itegeko.

Gusa ati: “icyo dusaba ni uko uburenganzira bwa muntu bw’ibanze bugomba kubahirizwa kuri abo bimukira bagomba kuza mu Rwanda, ndetse n’inzira zose z’amategeko zubahirizwe kugira ngo abo bantu mu by’ukuri bareke gufatwa nk’aho ari ibikoko, bazanwe neza.”

Umuvugizi wa leta y’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje ko u Rwanda rwishimiye ko iryo tegeko ryemejwe, kandi ko iki gihugu kimaze imyaka 30 cyiyubaka ngo kibe ahantu “hatekanye ku Banyarwanda n’abatari Abanyarwanda”.

Kugeza mu mpera z’umwaka ushize wa 2023 leta y’Ubwongereza yari imaze kwishyura u Rwanda miliyoni 240 z’amapawundi (ni hafi miliyari 400 Frw).

Ariko ayo Ubwongereza bugomba kwishyura u Rwanda yose hamwe mu myaka itanu ni nibura miliyoni 370 z’amapawundi (hafi miliyari 600 Frw), nk’uko bivugwa n’ikigo National Audit Office (NAO) kigenzura imikoreshereze y’imari ya leta y’Ubwongereza.

Ayo mafaranga leta y’u Rwanda yishyuwe, Ubwongereza buvuga ko agamije kubaka ubukungu bw’igihugu no gufasha abo bimukira mu mibereho mu myaka ya mbere bakihagera.

Ariko Habineza avuga ko bafite impungenge kuko “turabizi neza ko ayo mafaranga leta y’Ubwongereza izatanga ni ay’imyaka itanu gusa”.

Yongeraho ati: “Nyuma y’imyaka itanu abo bimukira bazaba babaye umutwaro kuri leta y’u Rwanda cyangwa se no ku musoro w’Abanyarwanda.

“Bivuze yuko bazajya ku isoko ry’u Rwanda gushaka akazi nk’abandi bose kandi akazi karabuze, nk’ubu dufite igipimo cyo kubura akazi kigeze kuri 23%, abantu benshi barashaka akazi urubyiruko rwarakabuze, abantu bize n’abatize bose baragashaka barakabuze, noneho ukavuga uti ‘abo bimukira na bo nibaza bazabura akazi bibe ikibazo, babe umutwaro ku Rwanda’.”

Biteganyijwe ko kohereza abo bimukira mu Rwanda bizatangira mu byumweru hagati ya 10 na 12 nk’uko byavuzwe na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak.

Kuba aba bimukira baba umutwaro cyangwa amahirwe ku Rwanda ni ukubitega amaso.

Ubwongereza burifuza kohereza ahandi kure abo bimukira baba bavuye mu bihugu birimo iby’Afurika, n’uburasirazuba bwo hagati, bagera mu Bwongereza bamaze kwambuka inyanja ibutandukanya n’Ubufaransa kuko bahinduka umutwaro uremereye ku bigenerwa abaturage b’Ubwongereza n’impunzi bwakiriye mu buryo bukurikije amategeko.

Amakuru avuga ko Ubwongereza bwegereye n’ibindi bihugu birimo Botswana, Armenia, Côte d’Ivoire na Costa Rica mu mugambi nk’uyu burimo gukorana n’u Rwanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Botswana yabwiye televiziyo yo muri Afurika y’Epfo ko leta yabo yanze ubwo busabe bw’Ubwongereza.

(Src:BBC)

Comments are closed.