Gabon: Nubwo atakibasha kwigenza, Ali Bongo aziyamamariza kuyobora igihugu umwaka utaha.

8,155

Perezida wa Gabon ALI BONGO yatangaje ko aziyamamariza kongera kuyobora icyo gihugu mu matora azaba mu mwaka utaha wa 2022.

Nubwo amaze igihe kitari gito ari guhagana n’umubiri kubera burwayi bwatumye udutsi two mu bwonko bwe duturika, ibintu bituma atabasha kwigenza neza kuko akenshi aba yitwaje inkoni acumbagira, Perezida Ali Bongo usanzwe uyobora igihugu cya Gabon guhera mu mwaka wa 2009 yatangarije abayoboke b’ishyaka rye PDG (Parti democratique Gabonais) ko aziyamamariza kongera kuyobora igihugu mu matora yo mu mwaka utaha wa 2023.

Ibi yabivugiye kuri uyu wa gatandatu mu birori byo kwizihiza imyaka 54. Perezida Ali Bongo ntiyari yitwaje inkoni nk’ibisanzwe, ariko yinjiye mu cyumba ibirori byaberagamo arondaswe n’abasirikare babiri kuko atabasha kwigenza wenyine.

Mu ijambo rye yabwiye abarwanashyaka be ko yanyuze muri byinshi bibi mu myaka mike ishize ko ariko ubu biri kugenda neza, ati:”Ngira ngo namwe murabibona ko biri kugenda neza, nanyuze mu bibazo bitoroshye ariko mbasha kubinyuramo nemye, mbasezeranije ko ntazabatenguha mu mwaka utaha, nk’ibisanzwe nzitabira amatora, kandi intsinzi iri ku ruhande rwacu”

Ali Bongo w’imyaka 63 yagiye ku butegetsi muri Kamena 2009 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa se Omar Bongo wari umaze imyaka 41 ku butegetsi.

Ondimba yongeye gutorwa mu 2016 ndetse hashingiwe ku Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2017, yemerewe kwiyamamaza inshuro zose ashaka.

Ali Bongo, après une décennie au pouvoir et un AVC, assure qu'il ira "au  bout" de sa "mission"

Comments are closed.