Gakenke: Paul Kagame yasezeranyije abaturage kuzasangira na bo Umuganura

289

Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi akaba n’umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yasezeranyije abo mu karere ka Gakenke ko nibamutora mu matora ateganyijwe ku itariki ya 15 Nyakanga 2024, azajya kubashimira, bagasangira umuganura.

Ibi yabivuze kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024 ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza muri aka karere, kuri site yari iteraniyeho abarenga ibihumbi 200 biganjemo abanyamuryango ba FPR.

Kagame yabwiye aba baturage ko kumutora bisobanuye guhitamo gukomeza ubumwe ndetse n’amajyambere, abagaragariza ko abafitiye icyizere. Ati “Rwose njye ndumva mfite icyizere mvanye hano ko ibintu byose bizagenda neza nk’uko bikwiye.”

Umukandida wa FPR yijeje abo mu Gakenke ko mu gihe cyo kwishimira intsinzi, azasubira muri aka karere, banywe ikigage.

Ati “Maze rero, nzanagaruka twishime, twishimire intsinzi. Numvise hano, mufite ikawa nyinshi, mufite icyayi, inanasi n’ibindi. Ariko hano mugomba kuba muzi no kwenga ibigage.”

Abaturage bamusubije bati “Uzaze dusangire! Uzaze dusangire!”, na we ati “Nzaza dusangire ikigage cyenze neza. Ariko muzi no kwenga ibigage neza? Ntabwo ari ibigage bibonetse. Ndavuga ibyenze neza. Ubwo nzaza tubirebe. Mwe muzambwire igihe mwiteguye gusa, nzaze.”

Bamubwiye ko igihe biteguye kumwakira ari ku munsi w’Umuganura uzizihizwa tariki ya 2 Kanama 2024, arabibemerera, yongerako ati “Umuganura kandi uri hafi.”

Ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye tariki ya 22 Kamena 2024, bikaba biteganyijwe ko bizarangira ku ya 13 Nyakanga 2024. Paul Kagame azahatanira uyu mwanya na Dr Frank Habineza w’ishyaka DGPR n’umukandida wigenga, Mpayimana Philippe.

Ku Banyarwanda baba mu mahanga (diaspora), amatora azaba tariki ya 14 Nyakanga, ku baba mu Rwanda abe ku ya 15 Nyakanga 2024.

Comments are closed.