Gambia yemeje ko umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroun yahahungiye
Leta ya Gambia yavuze ko umukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Cameroun Issa Tchiroma Bakary, uhakana ibyavuye mu matora ya perezida, yahungiye muri Gambia ku bw’umutekano we.
Tchiroma Bakary yashimangiye ko ari we watsinze byemewe n’amategeko amatora ya perezida yo ku itariki ya 12 Ukwakira (10) muri uyu mwaka, akavuga ko ibyatangajwe ko byavuye mu matora byakozwemo uburiganya kugira ngo biheshe Perezida Paul Biya, w’imyaka 92, manda ya munani.
Ku cyumweru, minisiteri ya Gambia yo gutangaza amakuru yavuze ko Tchiroma Bakary yahageze ku itariki ya 7 Ugushyingo (11) ndetse yemererwa kuguma muri icyo gihugu hashingiwe ku mpamvu z’ubutabazi.
Leta ya Cameroun yakangishije kumugeza mu rukiko imushinja gushishikariza rubanda gukora imyigaragambyo irimo urugomo yabaye nyuma y’amatora. Ahakana ibyo ashinjwa, ndetse yegetse ku bashinzwe umutekano ihashya ryakorewe abigaragambya.
Leta yavuze ko umubare w’abantu bishwe mu rugomo rwakurikiye amatora ari 16, ariko indi miryango yatanze umubare munini kurushaho w’abapfuye.

Tchiroma Bakary yakomeje gusezeranya ko azahangana n’ubutegetsi bwa Biya kugeza “intsinzi” ye mu matora yemewe.
Biya, Perezida wa mbere ushaje cyane ku isi, amaze imyaka 43 ku butegetsi, ndetse yatangajwe ko yatsinze amatora ku majwi 53.7% mu gihe hari ibirego byuko ayo matora yabayemo uburiganya.
Tchiroma Bakary, wamaze imyaka myinshi ari muri leta ya Biya, yabaye uwa kabiri muri ayo matora, n’amajwi 35.2%.
Amayeri ye yo guhangana yabayemo nko guhamagarira abantu kwigaragambya mu mihanda no guhamagarira abantu ibikorwa bigamije guhagarika ubuzima mu mijyi.
Mbere yuko leta ya Gambia itangaza ko ari muri icyo gihugu, aho aherereye hari hakomeje kuba amayobera nubwo hari hari uguhwihwisa ko yahungiye mu kindi gihugu cyo muri ako karere.
Mu itangazo yasohoye, leta ya Gambia yagize iti: “Acumbikiwe by’agateganyo muri Gambia ku bw’impamvu z’ubutabazi gusa muri gahunda y’ubufatanye bwa kinyafurika ndetse no kugira ngo agire umutekano mu gihe ibiganiro bikomeje bigamije gucyemura mu mahoro na dipolomasi ubushyamirane bwabaye nyuma y’amatora muri Cameroon.”
Abategetsi ba Gambia bavuze ko icyo gihugu kitazakoreshwa nk'”icyicaro cy’igikorwa cyo guhirika leta iyo ari yo yose”.
Mu kuvuga kuri ibyo byatangajwe na leta ya Gambia, ishyaka rya mbere rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Gambia, ryitwa UDP (United Democratic Party), ryanenze leta y’icyo gihugu ku kuba yari yakomeje kudatangaza ko Tchiroma Bakary yageze muri icyo gihugu, ikabitangaza gusa ku cyumweru.
Iryo shyaka ryavuze ko ibyo biteje “ibibazo bikomeye ku gukorera mu mucyo, ku kubazwa inshingano, no ku kubaha uburenganzira bw’abaturage ba Gambia bwo kumenya ibikorwa bikorwa mu izina ryabo”.
Ariko iryo shyaka ryavuze ko ritewe ishema no kuba Tchiroma Bakary yarashoboye kubona “ubuhungiro butekanye”, ryongeraho ko rizi neza ukuntu “ubutegetsi bw’igitugu bukora n’uburyo abatavuga rumwe na bwo bafatwamo”.
Comments are closed.