Gasabo: Babiri bakekwaho kwiba amatungo babanje kuyica bafashwe

496
kwibuka31

Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali ifatanije n’izindi nzego zishinzwe umutekano zaraye zifashe abasore babiri bakekwaho kwiba amatungo babanje kuyatera imiti iyica.

Mu ijwi rya CIP GAHONZIRE uvugira Police y’U Rwanda mu mujyi wa Kigali, uru rwego rwatangaje ko mu rukerera rwo kuri iki cyumweru taliki ya 29 Kamena 2025 rwataye muri yombi abagabo babiri bari bamaze iminsi bashakishwa kubera kuba inyuma y’ubujura bw’amatungo.

Abagabo babiri batawe muri yombi harimo uwitwa Bihirabake w’imyaka 38 wo mu Karere ka Nyabihu na Dusabirema Théophile w’imyaka 27 ukomoka mu Karere ka Rwamagana, aba bombi bafatiwe mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, umurenge wa Rusororo, bikavugwa ko bibaga amatungo yiganjemo ingurube babanje kuzitera imiti izica.

CIP Gahonzire yavuze ko bano bagabo uko ari babiri bafatanywe ibikoresho basanzwe bakoresha mu kwica aya matungo harimo n’ibiryo birimo uburozi babanzaga guha aya matungo ngo arye babone uko bayiba neza.

Usibye ibiryo, aba bagabo bari bafite ibyuma, amasashe, byose bakabyifashisha mu kwiba amatungo ya rubanda.

CIP Gahonzire yasabye abantu kwirinda ubujura kuko biri mu byaha bitihanganirwa ndetse ko bihanirwa n’amategeko, ati:”Ubujura ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda ibihano birimo n’igifungo, abantu nibirinde ubujura, abiba amatungo y’abaturage ntabwo bazihanganirwa kuko bateza igihombo abaturage no kubangamira iterambere ryabo, Polisi ifatanije n’izindi nzego ndetse n’abaturage barahagurukiwe”.

Polisi y’u Rwanda yibutsa abaturage gukorana n’inzego z’umutekano cyane cyane gutanga amakuru kubo baziho ubujura, ikindi ngo no kujya batanga ibirego igihe bakorewe ibyaha kugira ngo bikurikiranwe.

aya ni amasashe bifashishaga mu gupakira ibyo bibye
Ibi biryo babishyiragamo uburozi bwica bakabona kubiha amatungo, nayo yabirya agahita apfa

Comments are closed.