Gasabo: Icyumweru kirihiritse Kabayundo aburiwe irengero

2,888
Kwibuka30

Icyumweru cyose kirarangiye umuryango wa Kabayundo uvuga ko wamubuze nyuma y’aho ahamagajwe n’inzego z’umutekano.

Taliki ya 5 Nzeli 2018 kugeza none ku italiki ya 11 Nzeli 2018, icyumweru cyose kirarangiye nta wuca iryera umukobwa witwa Kabayundo Assouma, umukobwa wari uzwi mu bucuruzi bwambukiranya imipaka kuko yari akunze kujya ajya kurangura utuntu I Bugande akaza akaducururiza hano I Kigali, bikavugwa ko uwo mukobwa yaburiwe irengero ku buryo ntawuzi aho yaba aherereye kugeza magingo aya turi gukora iyi nkuru.

KABAYUNDO Assouma yari utuye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, mu murenge wa Kacyiru, akagali ka Umutako, abashuti be ba hafi ndetse n’abaturanyi baravuga ko icyumweru kimaze gushira barabuze irengero rye. 

Abana yari abereye nyina wabo, bavuga ko yabuze  nyuma y’aho urwego rw’umutekano rwahoze rwitwa CID (Criminal Investigation department) rumutumijeho.

Umwe mu bana ba mukuru wa Kabayundo bari basanzwe babana mu mudugudu wa Cyeza  yagize ati:” Tante twaramubuze, yavuye hano mu gitondo avuga ko agiye kwitaba kuri CID, ariko kugeza ubu ntaragaruka, ubu hashize icyumweru kuko yavuye hano mu rugo kuwa gatatu, hari ku italiki 5 Nzeli 2018, kuva yagenda ntiyongeye kugaruka, na terefone ye ntiriho, twageregeje kujya kubaza umukuru w’umudugudu wacu atubwira, ko atazi ibye, gusa atugira inama yo kujya kubariza kuri polisi

Uyu mwana akomeza avuga ko yageze kuri police atanga ikibazo cye ndetse anasobanura ko yavuye mu rugo agiye kwitaba CID ariko ko kugeza ubu atari yagaruka, yagize ati:”Twageze kuri police tubasobanurira ko icyumweru gishize tante agiye kwitaba CID ariko kugeza ubu akaba ataragaruka, bansabye imyirondoro ye, bambaza n’icyo dupfana ndakivuga bambwira  ko mu gitondo bazaduhamagara bakatubwira uko bimeze, ariko kugeza uyu munsi ntacyo baratubwira, n’ejo nasubiyeyo ariko ntibabashije kunyakira kuko ngo bari bafite akazi kenshi

Kwibuka30

Amwe mu makuru dukesha inzego z’umutekano ariko akaba atarajya hanze aravuga ko uwo mukobwa akekwaho ibyaha birimo kugambanira igihugu, kugandisha rubanda, kurwangisha inzego z’igihugu n’ubuyobozi, akongera agashinjwa gukorana n’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, umutwe uyoborwa na General Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, bikavugwa ko uyu mutwe ufite ibirindiro mu gihugu cya Uganda.

Abana baravuga ko bagiye kwicwa n’inzara kuko nyinawabo ariwe wabahahiraga

Kugeza ubu abana baravuga ko bafite impungenge n’ikibazo gikomeye cy’uko bagiye kubaho mu gihe nyinawabo wari usanzwe ubahahira akomeje kuburirwa irengero. Twagerageje kuvugana n’umukuru w’umudugudu wa Cyeza atubwira ko nawe ayo makuru yayabwiye n’abana Kabayundo yari abereye nyinawabo, kandi akaba yarabagiriye inama yo kujyana ikibazo kuri polisi, ku birebana n’uko abana bagiye kubaho byo yavuze ko atabibonera igisubizo usibye umuryango wabo, ati:”Ayo makuru nayabwiwe n’aba bana, kandi nanjye koko simuherutse, Kabayundo yari umuturanyi mwiza, kugeza ubu twese ntituzi aho aherereye, icyo nibuka ni uko mu minsi ishize yigeze kumbwira ko ari gushakishwa n’inzego z’umutekano, yari afite ibyo abazwa, ku bijyanye n’uburyo abana bazabaho akomeje kubura sinabibonera igisubizo, ariko buriya umuryango wabo uzabafata kuko batazakomeza kuba hano bibana badafite n’ibibatunga”

We na bamwe mu nshuti ze hafi  bari bamaze iminsi bakira ubutumwa bubatera ubwoba.

Bamwe mu nshuti za hafi za Kabayundo Assouma, baravuga ko na mbere y’uko atumizwaho n’icyahoze ari CID, bari bamaze iminsi bakira ubutumwa bubatera ubwoba, bubabwira ko azicwa nakomeza gukora ingendo nyinshi mu gihugu cya Uganda, igihugu kimaze iminsi itari mike kidacana uwaka n’u Rwanda, kubera ko u Rwanda rushinja icyo gihugu gucumbikira bamwe mu bashaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse kandi ko icyo gihugu gihohotera bamwe mu Banyarwanda bahatuye cyane cyane mu murwa mukuru wa Kampala kibabeshyera kuba abatasi b’u Rwanda.

Uyu utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati:”Ni inshuti yanjye, yari amaze iminsi abwirwa ko azicwa natitondera ingendo ze za hato na hato I Bugande, jye ubwanjye yanyiyerekeye messages zigera kuri ebyiri zimutera ubwoba zimubwira ko azicwa, ibi kandi si kuri we wenyine, hari na bamwe mu bashuti be ba hafi bagiye boherezwa ubutumwa nk’ubwo, bubatera ubwoba ndetse bubabwira ko bazagirirwa nabi igihe icyo aricyo cyose ”

Twashatse kumenya icyo polisi y’igihugu ibivugaho, ariko ntibyadukundira kuko igihe cyose twagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Polisi mu Karere Gasabo yakomezaga atubwira ko ari mu nama, ko twamusigira ubutumwa bugufi (SMS), twabikoze tumwohereza ubutumwa bugufi tumubaza niba hari icyo yaba azi ku irengero ry’umukobwa witwa Kabayundo Assouma umaze icyumweru cyose yaraburiwe irengero kandi yaragiye agiye kwitaba CID ariko kugeza ubu turi gukora iyi nkuru ntabwo yari yadusubiza ku butumwa twamwohereje.

Leave A Reply

Your email address will not be published.