Gasabo: Ntibiringirwa Eric yaraye yicishije umuhoro mugenzi we amuziza umurima w’ibijumba

5,234

Umusore witwa Eric Ntibiringirwa yarashwe n’inzego z’umutekano nyuma y’uko yari amaze gutema mugenzi we bapfaga umurima w’ibijumba

Mu mudugudu wa Nyamise, Akagari ka Kabaliza, mu Murenge wa Rutunga, mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’umusore uri mu kigero cy’imyaka 21 y’amavuko witwa Ntibiringirwa Eric waraye yishe mugenzi we witwa Izabayo Sylvestre amutemesheje umuhoro.

Amakuru ava muri bamwe mu baturage baravuga ko aba bombi bapfaga umurima w’ibijumba bari basangiye, uwitwa Mado Kukesha uvuga ko aturanye na nyakwigendera kandi yari ahari biba, yagize ati:”Yari ejo n’imugoroba kuwa gatanu ahagana saa kumi n’imwe, batangiye bashwana ubona bidakomeye cyane, maze uriya Eric, ajya kuzana umuhoro, atema Sylvestre akoresheje uwo muhoro, mu gihe yariho avirirana, undi yahise yiruka”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko uyu musore witwa Eric yahise yiruka, abaturage bamwirukaho ariko ageze mu rugo yahise yikingirana mu nzu, bihutira guhamagara abashinzwe umutekano.

Abashinzwe umutekano bakihagera, bamusabye gukingura aranga, biba ngombwa ko basenya urugi, undi agisohoka yasohokanye umuhoro atangira gutemagura abapolisi ariko ashaka inzira yo gucika, nibwo ababpolisi bahise bamurasa agwaho nawe arapfa.

Comments are closed.