GASOGI Utd irabeshyuza amakuru yavugaga ko yirukanye abari abatoza bayo

8,454

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi Utd buramagana abantu bamaze iminsi bakwirakwiza amakuru y’uko bwirukanye uwari umutoza w’ikipe kubera umusaruro nkene.

Mu ijwi ry’umuyobozi w’ikipe ya Gasogi Utd Bwana KNC na Bwana Mutabaruka Anglebert, kuri uyu wa gatanu taliki ya 4 Ugushyingo 2022 ubuyobozi bw’iyi kipe bwabeshyuje amakuru amaze iminsi avuga ko bwirukanye uwari umutoza w’iyi kipe umunyamisiri Ahmed Abdelrahman Adel kubera ko ikipe yanengaga umusaruro we nkene.

Ubwo bano bombi bari mu kiganiro Rirarashe gihita kuri Radio1, bavuze ko ayo makuru atari yo, kuko uwari umutoza wabo atirukanywe ko ahubwo yahisemo gutandukana n’ikipe kubea uburwayi yari afite, Bwana KNC yagize ati:”Umutoza wacu ntitwigeze tumwirukana, baratubeshyera rwose, uwari umutoza ka Gasogi Utd yararwaye, kandi ntiyari gukora yirwariye…

Ku italiki ya 31 Ukwakira nibwo Gasogi Utd yashyize hanze itangazo rivuga ko batandukanye n’abatoza ku bwumvikane.

Ku bijyanye n’uko n’uwari umwungirije yahise agenda, Bwana Mutabaruka na KNC kuri mikoro, bavuze ko umutoza wungirije w’ikipe bitari gushoboka ko aguma mu ikipe kubera ururimi, bavuze ko umutoza wungirije avuga ururimi rw’icyarabu gusa, mu gihe mu ikipe ya Gasogi Utd nta n’umwe uvuga urwo rurimi bityo ko byari kugorana gukorana n’abakinnyi, ariko na none bagashimangira ko ataribo bamwirukanye.

KNC yakomeje avuga ko ku bijyanye n’umusaruro nkene benshi bagiye bakomozaho, umutoza w’ikipe ntacyo ashinjwa kubera ko atari ahagaze nabi, ati:”Nta kibazo cy’umusaruro twamushinjaga kuko n’ubundi atari ahagaze nabi, ntabwo duhagaze nabi rwose ku buryo twakwirukana umutoza”

Leave A Reply

Your email address will not be published.