Gasogi Utd isutse umucanga mu isombe bishyira Kiyovu mu kaga

6,372

Ikipe ya Gasogi Utd ikubise ahababaza ikipe ya Kiyovu Sport iyishyira mu mibare myinshi kugira ngo yegukane igikombe cya championnat

Kuri uyu wa gatanu championnat y’umupira w’amaguru mu Rwanda yakomeje ku munsi wayo wa 23, umwe mu mikino yari itegerejwe na benshi kubera uburyo wavuzwe mu itangazamkuru, ni umukino wagombaga guhuza ikipe ya Gasogi Utd yari ku mwanya wa 11 na Kiyovu sport iri ku mwanya wa kabiri nyuma ya APR FC, amakipe abiri yari amaze iminsi ahiga ubutwari, kandi moko wa mugani ugihiga ubutwari muratabarana

Uno mukino wavuzwe cyane mbere y’icyumweru cyo kunamira inzirakarengane zazize jenoside yakorewe abatutsi, yewe ndetse na nyuma yacyo wakomeje kuvugwa cyane, guhera ku munsi w’ejo kuwa kane ubwo KNC uyobora ikipe ya Gasogi Utd yatumizaga ikiganiro n’itangazamakuru ahiga gutsinda ikipe ya Kiyovu akayibabaza kuko kubwe Kiyovu ari umwanzi wa Gasogi.

Nk’uko Abanyarwanda babivuze koko, ngo iyo babiri baburana burya umwe aba yigiza nkana, uyu munsi ku masaha y’ikigoroba nibwo i Nyamirambo kuri stade ya Kigali ikipe ya Gasogi Utd yakiriye Kiyovu FC nayo yari imaze iminsi ivuga ko Gasogi Utd atari ikipe ya guhangana na Kiyovu FC, kandi ko burya amaboko atareshya atajya aramukanya.

Umukino watangiye ubona impande zombi zimeze nkizitinya gusatira, ariko ikipe ya Kiyovu nk’ikipe nkuru ikanyuzamo ikabangamira ikipe ya Gasogi Utd ku mashoti ya kure ariko ba myugariro ba Gasogi bakomeza kudatanga icyuho kuko bagerageje kuba beza inyuma.

Amakipe yombi yakomeje kunanirana kugeza ku munota wa 45 ubwo ikipe ya Gasogi Utd yashyiragamo igitego cya mbere kuri penalty yinjijwe neza na MALIPANGU Christian nyuma y’ikosa Djibrine yari akorewe mu rubuga rw’amahina, igice cya mbere kirangira amakipe atandukanijwe n’icyo gitego kimwe.

Mu gice cya kabiri nabwo ntibyatinze kuko ku munota wa 58 Djibrine yakoropye ba myugariro b’ikipe ya Kiyovu asigara arebana na Kimenyi warindiraga izamu rya Kiyovu, nta kindi yari gukora usibye guhindukira akajya gutora umupira mu nshundura nyuma y’ishoti rikomeye cyane rya Djibrine, biba bibaye bibiri ku busa.

May be an image of 1 person, grass and text that says 'IMPERIAL TV1'

Byari ibyishimo byinshi nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri

Ikipe ya Kiyovu yakomeje gusatira ariko Gasogi Utd ARIKO ibabera ibamba, bigera ku munota wa nyuma bikiri bya bindi bibiri bya Gasogi Utd ku busa bwa Kiyovu FC.

Nyuma y’umukino, umuyobozi wa Gasogi Utd yavuze ko anejejwe no gutsinda Kiyovu bigahesha ikipe ye amanota atatu yari akeneye, yagize ati:”Aya manota Kiyovu yari iyakeneye kugira ngo ikomeze kwirukanka inyuma y’igikombe ariko natwe twari tuyakeneye cyane, nari nababwiye ko nyitsinda ibitego bibiri, Kiyovu na perezida wayo nibo batumye njya mu bihano bya Ferwafa, ni abanzi bacu, ariko nyuma y’umukino twasuhuzanije na Perezida wayo muha fair play, kandi kuri jye ubu byarangiye, kwihora ni mu kibuga”

Twibutse ko Bwana KNC yari amaze imikino itandatu yose ya championnat atemerewe gukandagira mu kibuga kubera ibihano yahawe na FERWAFA nyuma yo kwandagaza mugenzi we avuga ko abetinga.

Comments are closed.