Gasumbashyamba yateje impagarara mu gihe abageni bifotozaga ishaka gutwa umwambaro wo mu mutwe w’umusore

16,267

Ubukwe buherutse kubera muri Califonia bw’umusore witwa Amish n’umukobwa witwa Megna bwatangaje abantu nyuma yaho gasumbashyamba ibwivanzemo mu gihe bifotozaga.

Aperina studio niyo yashyize hanze aya mashusho y’uburyo aba bageni ubwo bajyaga kwifotoza begereye aho gasumbashyamba iba ibabuza uburyo ndetse ukurura umwambaro uyu musore yari yambaye mu mutwe ishaka kuwujyana.

Byaje gusaba abo barikumwe gufasha uriya musore iyi gasumbashyamba yagaragaraga nk’ishonje barawuyambura mu gihe abarebye aya mashusho y’ibyabereye muri kariya gace ka Malibu bo bavuzeko byasaga nibishimishije.

Comments are closed.