Gatabazi Jean Marie Vianney yashimiye prezida Kagame wamusubije mu kazi

18,265

Nyuma y’aho prezida wa Repubulika amusubije mu mwanya we, nyakubahwa Gatabazi Jean Marie Vianney yagaragaje ibyishimo anashimira prezida wa Repubulika wongeye kumugirira ikizere

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo ibiro bya ministre w’intebe byasohoye itangazo risubiza mu mwanya Bwana GATABAZI J.M.VIANNEY Ku mwanya wa guverineri w’intara y’amajyaruguru, ndetse rizamura mu ntera Madame Alice KAYITESI avanwa ku buyobozi bw’Akarere ashyirwa ku buyobozi bw’Intara y’amagepfo.

Nyuma y’iryo tangazo, GATABAZI J.M.VIANNEY yahise yandika ku rubuga rwe rwa Twitter ashimira Prezida wa Repubulika wongeye kumugirira ikizere amusubiza ku mwanya w’ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru.

Ku italiki ya 25 Gicurasi nibwo prezida wa repubulika yahagaritse ba guverineri babiri aribo Gatabazi wayoboraga intara y’amajyaruguru ndetse na Bwana Gasana Emmanuel wayoboraga intara y’amagepfo.

Mu gihe Gatabazi we yagaruwe mu mwanya we, Gasana Emmanuel we byarangiye asimbujwe burundu

Bwana GASANA EMMANUEL we yasimbujwe uwahoze ari Meya w’Akarere ka Kamonyi madame Alice KAYITESI.

Comments are closed.