Gatsibo: Barifuza ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside  muri Kiliziya ya Kiziguro.

5,694

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) wifuza ko muri Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso cy’amateka yaharanze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kuyasigasira.

Ni kimwe mu byifuzo uyu muryango wagaragaje mu gikorwa cyo kwibuka  ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku Rwibutso rwa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo, uyu munsi ku wa 11 Mata 2023.

Iki gikorwa cyo kwibuka cyabereye ahari inzira yanyuzwagamo Abatutsi bavanwaga muri iriya Kiliziya aho bari bahungiye mu gihe cya Jenoside, bakajya kwicirwa mu rwobo ruri hafi yayo rureshya na metero 28.

Ashingiye kuri ayo mateka, Sibomana Jean Népo Sibomana Jean Népo Perezida wa Ibuka yagize ati: “Nk’abarokotse Jenoside twifuza ko muri Kiliziya ya Kiziguro twazahashyira ikimenyetso; ahaguye ibihumbi n’ibihumbi kandi abenshi muri bo bari abakirisitu”.

Gasana Richard Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo yavuze   ko muri Kiziguro hafite amateka akomeye, anashima ubufatanye bwaranze abaturage n’inzego zinyuranye bwatumye imibiri y’abahiciwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ikurwa mu ruriya rwobo ubu ikaba ishyinguye mu cyubahiro.

Yagize ati: “Twahuriye hano i Kiziguro nk’ahantu hafite amateka akomeye, twese tuzi urwobo (rwa metero zigera kuri 28) rwari ruri hano hagati mu rwibutso; aho Abatutsi bari bahuriye hano kuri Kiliziya Gatolika bazi ko bazahakirira ariko si ko byagenze ahubwo bishwe urusorongo. Urwo rwobo na rwo twarusize nk’ikimenyetso”.

Bitewe n’umwihariko w’amateka ya Kiziguro n’Akarere ka Gatsibo muri rusange, Ibuka kandi yifuje ko ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro hashyirwa amateka yanditse neza mu buryo bwa gihanga.

Ku ikubitiro ariko uyu muryango wateguye umushinga wo kwegeranya ubuhamya 100, hakazavamo 30 buzifashishwa mu kwibuka  Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30.

Ikindi ni uko bitewe n’umubare munini w’abahura n’ihungabana mu gihe cyo kwibuka, hifujwe ko i Kiziguro hashyirwa inzu ntoya bajya bafashirizwamo bakabasha koroherwa.

Amb. Nyirahabimana Solina Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko witabiriye iki gikorwa cyo kwibuka, yijeje ko ibyifuzo byatanzwe, ku bufatanye n’inzego bireba biri muri gahunda bigiye kwihutishwa bigashyirwa mu bikorwa.

Mu rwibutso rwa Kiziguro hashyinguye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagera ku bihumbi 20.121, uyu munsi hakaba hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri 6 yabonetse.

Comments are closed.