Gatsibo: Bwana Kamana wari uherutse kwica umuturanyi we amuciye umutwe nawe yishwe

3,233

Umugabo witwa Kamana wo mu Murenge wa Kiziguro wakekwagaho kwica umuturanyi we amuciye ijosi nawe yaje kwicwa arashwe ubwo yageragezaga gucika inzego z’umutekano.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere nibwo inzego z’umutekano zarashe umugabo witwa Kamana wari usanzwe utuye mu Murenge wa Kiziguro, mu Kagari ka Agakomeye, uyu mugabo yari akurikiranyweho icyaha cyo kwica aciye umutwe umuturanyi we wa bugufi witwa Ndarihoranye.

Uyu mugabo Kamana yafashwe kuwa gatutu w’icyumweru gishize nyuma y’iperereza ryakozwe n’inzego z’umutekano zo mu murenge wa Kiziguro mu Karere ka Gatsibo.

Amakuru ava mu nzego z’umutekano avuga ko Bwana KAMANA w’imyaka 44 y’amavuko yari yiyemereye ubwe ko ariwe wishe umuturanyi we ahagana saa sita z’ijoro, akamwica amuciye umutwe amuziza ko bari bahuye avuye kwiba, undi akanga ko azamuvuga agahitamo kumwica.

Ubwo rero inzego zishinzwe umutekano zamujyanaga ngo yerekane ibyo yakoresheje yica umuturanyi we, undi yageregeje guhunga asimbutse imodoka y’abashinzwe umutekano, maze ahita araswa kubera ko iyo abacikaho gato byari kugora kongera kumubona kuko yari hagati y’amazu y’abaturage y’ahazwi nko ku bashinwa.

Abaturage bo mu kagali k’Agakomeye baravuga ko bashimishijwe n’igikorwa cya polisi y’igihugu kuko bari barababajwe n’urupfu rw’umuturanyi wabo wazize ubusa akicwa urw’agashinyaguro, Jeannette Mbabazi yagize ati:”Biratunejeje cyane, uyu mugabo yatwiciye umuturanyi wacu, amwica nabi amuciye umutwe, nawe yagombaga gupfa, ahubwo iyo nawe bamuca umutwe”

Mu Karere ka Gatsibo hari hamaze iminsi havugwa amakuru y’impfu z’abantu za hato na hato ndetse ubuyobozi bugasaba abaturage gukaza amarondo no kujya batanga amakuru ku gihe kugira ukekwaho ibyaha by’urugomo ajye amenyekana kare anashyikirizwe inzego zibishinzwe.

Comments are closed.