Gatsibo: Bwana Kanyamanza wari warazengereje abaturage kubera ubujura yapfuye.

Bwana Kanyamanza bivugwa ko yari yarazengereje abaturage abiba utwabo, bamusanze mu gishanga yapfuye, abaturage bakavuga ko batazi uwamwishe.
Bwana Kanyamanza, umwe mu bagabo bakekwagaho ubujura mu murenge wa Kabarore, basanze yapfiriye mu gishanga, abamubonye mbere bavuze ko yari afite ibikomere, bigakekwa ko yabanje gukubitwa mbere y’uko ashiramo umwuka.
Bamwe mu baturage bari baturanye na nyakwigendera ntibamucira akari urutega kuko bavuga ko uyu mugabo yari yarazengereje abaturage abiba utwabo ndetse ngo mu minsi ya vuba yari ari mu mu bitaro nyuma nyuma yo gukubitwa akarembywa n’inkoni bamwe mu baturage yari yibye bamukubise.
Aya makuru y’urupfu rwa Kanyamanza yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore Bwana Rugaravu J.De Dieu, yagize avuga ko hataramenyekana neza umwirondoro we, ko gusa ibyo yabashije kumenya ari uko yari umujura ruharwa, ati:”Nibyo koko, abaturage badutabaje batubwira ko hari umuturage basanze mu gishanga yapfuye, hari abavugaga ko bamuzi ariko bitari neza, nta mwirondoro we wuzuye twari twbona, gusa abaturage baravuga ko yari umujura ruharwa wari warazengereje abaturage”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kiziguro mu gihe RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekanye uwamwishe.
Bwana Rugaravu yasabye abaturage kujya birinda kwihanira, ndetse no kujya batangira amakuru ku gihe.
Comments are closed.