Gatsibo: Umugabo yagiye kwivuza, agarutse asanga umugore yakubiswe n’inkuba arapfa

174
kwibuka31

Imvura nyinshi ivanzemo umuyaga n’inkuba yaraye iguye mu Karere ka Rutsiro no mu tundi duce tutari duke two mu Rwanda yaraye ihitany umubyeyi wari mu kigero cy’imyaka 26.

Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, tariki 23 Ukwezi 2025, mu Murenge wa Gihango mu masaha ya nyuma ya saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Uwakubiswe n’inkuba ni umugore w’imyaka 26, wari utuye mu Kagari ka Congo Nil, mu Mudugudu wa Kandahura.

Amakuru avuga ko umugabo we yari yagiye kwa muganga kwivuza, amusiga ari muzima ari gukora uturimo two mu rugo dusanzwe, ariko agarutse ubwo imvura yari imeze nk’imaze guhita atungurwa no gusanga umugore aryamye hasi hafi y’uumuryango w’igikoni yapfuye.

Urupfu rw’uyu mubyeyi rwemejwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Rutayisire Munyambaraga Deogratias Ati:“Twababajwe n’urupfu rwa nyakwigendera kuko umugabo we yari yamusize mu rugo yagiye kwivuza, amusanga aryamye mu muryango w’igikoni nyakwigendera yasize abana babiri.”

Usibye uyu mubyeyi, hari andi makuru nayo yemejwe na Gitifu w’umurenge avuga ko hari undi mwana w’umunyeshuri inkuba yakubise, ariko Imana ikinga akaboko.

Bwana Rutayisire yaboneyeho kwibutsa abaturage ko imiterere y’Akarere ka Rutsiro yibasirwa n’inkuba, muri ibi bihe by’imvura, ababwira ko bakwiriye kwitwararika bakirinda gukoresha ibyuma by’ikoranabuhanga bikurura amashanyarazi, bakirinda kugenda mu mvura no kugama munsi y’ibiti cyangwa kujya kureka amazi yo ku nzu.

Comments are closed.