Gatsibo: Yishe umugore w’abandi akoresheje ishoka, umugabo we aje gutabara nawe amuruma ugutwi agukuraho


Umusore bivugwa ko yari asanzwe yarananiranye mu gace atuyemo, yishe umugore w’abandi amutemaguye akoresheje ishoka, umugabo we nawe agerageje kuza gutabara umugore we, undi amuruma ugutwi agukuraho.
Umusore wo mu murenge wa Kabarore, mu Karere ka Gatsibo yishe umugore w’abandi akoresheje ishoka, mu gihe umugabo we nawe yari aje gutabara, undi ahita umuruma ugutwi agukuraho.
Abaturage bavuga ko uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25 asanzwe ari umujura ndetse akaba n’umunyarugomo kuko yayogoje abaturanyi be.
Amakuru agera ku kinyamakuru Indorerwamo.com avuga ko nyakwigendera wari ufite imyaka 35 y’amavuko we n’umugabo we bari bagiye gutabara aho uyu musore yari yagiye kwiba, undi akibabona arabarwanya, niko kwadukira umugore aratemagura bikomeye, umugabo we nawe amuruma ugutwi kuvaho.
Uyu mubyeyi bahise bamwihutisha ku bitaro by’Akarere biherere mu murenge wa Kiziguro ariko akihagera yahise yitaba Imana kubera ko yari yavuye amaraso menshi.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi yemejwe n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore Bwana RUGARAVU wasabye abaturage kujya birinda urugomo, ndetse bagakura amaboko mu mufuka bagakora bakareka kujya bashaka kurya ari uko bibye, yagize ati:”Ubwo abantu bari bahuruye yatemye umugore w’imyaka 32 amutemesha ishoka, amukomeretsa mu mutwe mu buryo bukomeye. Umugabo we na we wari watabaye ni bwo yahageraga ahita amuruma ugutwi agukuraho, turasaba abaturage guhaguruka bagakora aho gutekereza gutungwa n’ibyo bibye. Amategeko arabibahanira ariko rwose abantu nibashyire imbere umurimo“
Uyu musore w’igihazi acumbikiwe kuri station ya RIB ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje.
Comments are closed.