Gen Makenga yasabye abarwanyi ba AFC/M23 kugaragaza itandukaniro

220
kwibuka31

Umuyobozi w’abarwanyi ba AFC/M23, Gen Sultani Makenga, yabasabye kugaragaza itandukaniro riri hagati yabo n’abo mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baranzwe n’imigirire mibi isuzuguza igihugu.

Mu nama yamuhuje n’abayobozi batandukanye ku rwego rw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yabereye mu mujyi wa Goma ku wa 4 Kanama 2025, Gen Makenga yatangaje ko impinduka zidakwiye kuba mu magambo, ahubwo ko zikwiye kuba mu bikorwa.

Ati “Impinduka tuzivugishe ibikorwa. Kuri mwebwe nk’abayobozi, abenegihugu babone impinduka aho muri. Igihugu kimaze igihe kirekire mu kavuyo, bityo kugishyira ku murongo bizasaba igihe kirekire. Ariko gahunda irahari, murayifite mwese hamwe natwe, tuzane impinduka.”

Gen Makenga yakomeje ati “Ariko impinduka ni twe zizatangiriraho. Twebwe ubwacu twereke abaturage, twereke Isi yose ko twahindutse. Ntabwo ushobora guhindura umuntu mu gihe nawe ubwawe utarahinduka.”

Uyu murwanyi yibukije ko imigirire yangije RDC irimo kunyereza umutungo w’iki gihugu na ruswa byimitswe n’ubutegetsi bwacyo, bityo ko AFC/M23 igomba kubihagarika, ikabifatanya no kugarura amahoro n’umutekano.

Comments are closed.