Gen Muhoozi agiye kwirukana abima Abanyarwanda bo muri Uganda ibyangombwa

197

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kwirukana abakozi b’urwego rw’abinjira n’abasohoka batumaga Abanyarwanda bo muri iki gihugu bagorwa no kubona ibyangombwa.

Ubu butumwa yabutangiye ku rubuga X mu ijoro ryo ku wa 3 Gashyantare 2026, ati “Nafashe icyemezo cyo kwirukana aka kanya abakozi bose mu rwego rw’abinjira n’abasohoka batumaga Abanyarwanda bacu bo muri Uganda bagorwa no kubona ibyangombwa. Abandi bazashyirwa mu kazi vuba.”

Abanyarwanda ni ubwoko bw’Abanya-Uganda bwemewe n’Itegeko Nshinga, hashingiwe ku kuba bwarabayeho mbere ya Gashyantare 1926. Bamwe muri bo bamaze igihe kinini bagaragaza ko Leta ibima ibyangombwa birimo pasiporo, kubera gushidikanya ku nkomoko yabo, nyamara baravukiye muri Uganda, bakanakurirayo.

Umushoramari Frank Gashumba yigeze kuvuga ati:“Bariya bantu bigize ibigirwamana barakubwira ngo duhe gihamya ko ba sokuruza bari muri Uganda mbere ya 1926 ariko nta muntu n’umwe, yewe na Perezida wa Uganda, nta muntu muri guverinoma ya Uganda wagaragaza ibimenyetso by’uko abasokuruza be bari bari muri Uganda mbere ya Gashyantare 1926.”

Perezida Museveni yinjiye muri iki kibazo mu 2024, yibutsa abo mu nzego bireba ko Itegeko Nshinga ryo mu 1995 riha ubwenegihugu abavukiye muri Uganda, abakomoka ku Banya-Uganda ndetse n’abanyamahanga babyifuza, asaba ko hakorwa isuzuma guhera mu nzego z’ibanze kugira ngo Abanyarwanda bahabwe ibyangombwa ariko hari abagitegereje ibisubizo.

Comments are closed.