Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yitabye Imana ku myaka 75 y’amavuko

4,774
Kwibuka30

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi wigeze kuba Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, yitabye Imana azize uburwayi, akaba yaguye mu bitaro byo mu gihugu cy’u Bubiligi aho yari amaze iminsi yivuriza, bikavugwa ko yitabye Imana ku wa Mbere tariki 6 Werurwe 2023.

Gen (Rtd) Marcel Gatsinzi yavukiye ku Muhima mu Mujyi wa Kigali mu 1948, akaba yarabaye igihe kinini mu gisirikare kuko yagitangiye ku myaka 20 akirangiza amashuri yisumbuye mu 1968, akaba yarigaga muri St André i Nyamirambo.

Kwibuka30

Yabanje kwiga mu ishuri rikuru rya Gisikare (ESM), nyuma yakomereje mu ishuri ry’intambara ryo mu Bubiligi, hagati y’umwaka wa 1974 na 1976.

Arangije muri iryo shuri nibwo yinjiye mu gisirikare cyo ku bwa Leta ya Habyarimana, Jenoside yo mu 1994 ikaba yarabaye akorera mu ishuri ry’aba Ofisiye bato (ESSO) i Butare, mu Karere ka Huye uyu munsi, akaba yari afite ipete rya Colonel.

Hagati y’umwaka wa 1997 na 2000, yashinzwe kuyobora ‘Gendarmerie’ y’igihugu nyuma ashingwa kuyobora Urwego rw’Igihugu rw’ubutasi (National Security Service) kugeza mu 2002, akaba yaragizwe General mu 2004.

Kuva mu 2002 kugera 2010, General Gatsinzi yari Minisitiri w’Ingabo, nyuma yaho agirwa Minisitiri wo gucyura impunzi kugeza muri 2013, ari nabwo yahise ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Leave A Reply

Your email address will not be published.