Général Patrick Nyamvumba yibukije Rayon Sports ko ari ikipe ikomeye bityo igomba rutsinda Singida

381
kwibuka31

Général Patrick Nyamvumba yasuye Rayon Sports iri kubarizwa muri Tanzania aho yagiye gukina na Singida Black Stars FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Confederation Cup 2025 kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Nzeri 2025.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Gen. Patrick Nyamvumba yavuze ko Rayon Sports ari ikipe ikomeye mu gihugu ndetse ko abakinnyi bayo bafite amahirwe yo kwerekana ko nubwo batsindiwe i Kigali ariko ko nabo bashobora gutsindira muri Tanzania.

Ati: ”Iyo mwaje hano ubwo namwe tuba tubashinzwe. Uretse akamaro ka siporo uretse ibyo tubifuriza muri ikipe ikomeye mu gihigu. Muzi icyo mwaje muhagarariye icyo twabifuriza n’icyo twabasaba, niba ari ibyago mwagize mugasitara i Kigali ubu mufite amahirwe yo kwerekana ko icyo gice mwakirenga”.

Yabwiye abakinnyi ba Rayon Sports ko atavuga ko Singida ari ikipe yoroshye ariko ko nanone bagomba kwigirira icyizere. Ati: ”Ntabwo ndibuvuge ko Singida atari ikipe ikomeye cyane kuko iyo ugiye ku rugamba ntabwo usuzugura uwo ugiye guhangana nawe ariko nanone ugomba kugenda wifitemo icyizere ko ntacyakunanira”.

Général Patrick Nyamvumba yavuze ko icyo babasaba ari intsinzi ndetse ko iyo basohotse iby’ubukeba biba byasigaye mu gihugu. Ati: “Icyo tubasaba nk’Abanyarwanda nk’abantu bari muri Tanzania ni intsinzi. Iyo mwaje hano hatitwawe kuri bya bindi byo mu gihugu by’ubukeba ubu twese tuba tubari inyuma. Ibyabayeho i Kigali namwe hano mwabikora Singida ni ikipe tuzi.

Tuzabwira abafana bose bishoboka baze babafane. Umukoro ni iwanyu twebwe icyo dukora ni ukubaba inyuma ubushobozi murabufite, mufite umutoza”.

Serumogo Alt Omar yavuze ko bishimiye uburyo Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania yagiye kubaha Morale ndetse ko biteguye gutanga ibyo basabwa. Ati: ”Twishimiye uburyo muje kuduha iyo morale, ni ibintu byiza navuga ko kugeza ubu turiteguye kugira ngo dutange 100% ku byo dusabwa kandi mu byo twiyemeje harimo ko twakuramo Singida kugira ngo dukomeze mu irushanwa”.

Comments are closed.