George Weah yahawe inshingano zo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu.

220
kwibuka31

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryatangaje ko ryagize George Weah, wahoze ari Perezida wa Liberia ndetse akaba umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’ibihe byose, Umuyobozi Mukuru wa ‘Players’ Voice Panel’, itsinda ryashyizweho mu rwego rwo kurwanya irondaruhu mu mupira w’amaguru.

Iri tsinda ni imwe mu nkingi eshanu zashyizweho na FIFA mu rugamba rwo guhashya ivangura rishingiye ku ruhu rikigaragara mu mikino itandukanye. Intego yaryo ni ugutanga ijwi n’ububasha ku bakinnyi bahoze mu kibuga ndetse n’abacyakina, kugira ngo bagire uruhare rugaragara mu gufata ibyemezo birwanya irondaruhu.

Ni tsinda rigizwe n’abahoze bakina Ruhago 16 mu bagabo n’abagore baturutse mu bihugu 14 byo ku Isi bayobowe n’Umunya- Liberia George Weah wegukanye Ballon d’Or akaba na Perezida w’iki gihugu, Emmanuel Adebayor (Togo), Mercy Akide (Nigeria), Iván Córdoba (Colombia), Didier Drogba (Côte d’Ivoire), Khalilou Fadiga (Senegal), Formiga (Brazil).

Harimo kandi Jessica Houara (France), Maia Jackman (New Zealand), Sun Jihai (China PR), Blaise Matuidi (France), Aya Miyama (Buyapani), Lotta Schelin (Sweden), Briana Scurry (USA), Mikaël Silvestre (France) na Juan Pablo Sorín (Argentina) aho bazaba ari ba ambasaderi ku Isi yose mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya irondaruhu.

Perezida wa FIFA, Gianni Ifantino yavuze ko iri tsinda rizafasha mu burezi ku rwego rwose rw’umupira w’amaguru kandi bagateza imbere ibitekerezo bishya bigamije impinduka zirambye.

Bazaharanira impinduka mu muco w’umupira w’amaguru, bakanashyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya ivangura rishingiye ku ruhu, atari amagambo gusa ahubwo banabikora haba mu kibuga no hanze yacyo.

Abagize iryo tsinda bitezweho uruhare rukomeye mu guhugura amatsinda atandukanye harimo n’abakinnyi bitabira amarushanwa y’urubyiruko ategurwa na FIFA ku bijyanye n’ivangura rishingiye ku ruhu bashingiye ku ngaruka iri vangura rigira ku bakinnyi no ku mupira w’amaguru muri rusange.

Iri tsinda kandi rizatanga ubufasha n’inama ngiro ku buryo abantu bashobora kwifatanya na bo mu guhangana n’ibi bikorwa, bimwe muri byo bifatwa nk’ibyaha mu bihugu byinshi.

George Weah, ufatwa nk’umwe mu ngero nziza z’uruhare rw’umupira mu guhindura ubuzima, yitezweho gukoresha ubunararibonye bwe nk’umunyapolitiki n’umunyamupira mu gukangurira isi yose kurwanya irondaruhu.

(HABIMANA Ramadhan/ indorerwamo.com)

Comments are closed.