Gerard, nyiri Kaminuza ya Gitwe yatawe muri yombi azira guhishira ibimenyetso bya Genoside yakorewe abatutsi

29,377

Bwana Urayeneza Gerard nyiri Kaminuza ya Gitwe yaraye ayawe muri yombi nyuma yuko muri kaminuza ye hagaragaye imibiri y’abazize genoside yakorewe abatutsi

Amakuru afitiwe gihamya aravuga ko Bwana Gerard URAYENEZA nyiri Kaminuza ya Gitwe iherereye mu Karere ka Ruhango ahazwi nka Gitwe, ari kumwe n’abandi bantu bagera kuri 7 baba bari mu maboko ya polisi station ya Kicukiro nyuma y’aho ku mbuga za kaminuza ye hagaragaye imibiri y’abishwe muri genoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994.

URAYENEZA arashinjwa gutesha agaciro no guhisha ibimenyetso byerekeye genoside yakorewe abatutsi, biravugwa ko Bwana Gerard Urayeneza ashobora kuba yari azi amakuru yuko hari abatutsi bishwe muri genoside maze bakajugunywa mu byobo aho muri iyo kaminuza ariko we agakomeza guhisha ayo makuru.

Comments are closed.